
Ibihugu bigize akarere birasabwa kurera urubyiruko rutishora mu bikorwa byo kwangiza amahoro
Sep 23, 2024 - 14:08
Bamwe mu rubyiruko rurasaba za guverinoma n’ibihugu bigize akarere kurebera ku Rwanda bikarera urubyiruko rufite intego kandi rutishora mu bikorwa byangiza umutekano n’amahoro. Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho ubwo urubyiruko rugera kuri 800 rwibumbiye mu muryango utoza urubyiruko uzwi nka AJECL rwahuriye mu gikorwa cyo guharanira umuco w’amahoro, cyane cyane mu rubyiruko.
kwamamaza
Ubwo ku wa 21 Nzeri (09), hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, Umuryango AJECL umaze imyaka 20 utoza urubyiruko umuco w’amahoro yateguye urugendo rw’amahoro rwahuje urubyiruko rusaga 800.
Padiri Iyakaremye Theogene; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJECL, yagize ati: “insanganyamatsiko iragira iti ‘indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu kwimakaza umuco w’amahoro’. Twizihije uyu munsi kugira ngo twifatanye n’isi yose yifuza ko yagira amahoro. Uyu munsi mukuru ujyaho hifuzwaga ko nibura hajyaho umunsi umwe mu minsi igize umwaka urangira nta sasu rivuze. Twe muri AJECL turavuga ngo ‘ariko ubundi kuki yaba umunsi umwe? Kuki itaba 366 nta muntu urashe undi? Kuko abantu baremewe kubana, ntabwo baremewe kurwana.”

Hatangizwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga byari bimije guharanira amahoro y'isi yose no guhangana n'ibibazo birimo amakimbirane, intambara ndetse n'ibindi.
Gusa hari ibihugu birimo n’ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo bigaragara ko harimo ibibazo bitandukanye. Hon. Depite Icyitegetse Venuste; uhagarariye urubyiruko mu nteko ishinga amategeko, asaba guverinoma n’ibihugu bikirangwamo ibibazo bibangamira amahoro kwibanda ku kwigisha urubyiruko kuko ari inkingi ya mwamba.
Yagize ati: “aho bipfira navuga ko ari mu buyobozi bwaho. Mu Rwanda dufite ubuyobozi bwiza buduha urugero. Ariko nko muri ibyo bihugu ni ubuyobozi bwaho bugomba gufata iya mbere. Bagomba kwegera urubyiruko bakabinjiza mu bikorwa byose bya leta, bakabinjiza mu myanya ifata ibyemezo, akaba aribo bafata iyambere…bakiyumvamo igihugu cyabo.”
“ ibihugu byo mu biyaga bigari na east Africa, icya mbere bigomba guhera ku bayobozi bibyo bihugu, bakabanza bakigisha urubyiruko indangagaciro na kirazira z’umuco waho, bakabumvisha ko aribo mbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba kandi bakabigiramo uruhare. Nuko umwana akabyiruka yiga asobanukiwe neza ugusigasira igihugu, kugira amahoro arambye mu gihugu cye agomba kubigira ibye nk’umujeune.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa bahamya ko hari uruhare urubyiruko rukwiriye kugira mu kubangabunga amahoro, bityo aho atari bakwiriye kubitozwa no kubyigishwa.
Umwe yagize ati: “umuco w’amahoro utangirira mu rubyiruko harimo koroherana. Umwana agakura azi korohera mugenzi we, kwirinda intonganya …biryo agakura yirinda uwamujyana mu ngeso zijyanye n’umuco wo kubangamira amahoro.”
Undi ati: “urubyiruko ruba rufite uruhare runini kuko nibo benshi. urumva ikintu urubyiruko rwagizemo uruhare cyangwa se bashyizemo imbaraga ntabwo cyakwanga. Ubwo iyo umuntu arwigishije rugafata birihuta nuko amahoro akaza. Ikintu gikwiye gukorwa ni uko byagera ku isi yose.”
Umuryango w’Abibumbye washyizeho italiki ya 21 Nzeri (09) nka ngarukamwaka kugira ngo ijye ihimbazwaho umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Nimugihe
insanganyamatsiko y‘uyu mwaka yagiraga iti: “Indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu kwimakaza umuco w’amahoro.”
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/LwDMiYiNVQo?si=Jx10JVS-lPo-5ncX" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
ndetse rusoza rusozanya na misa yo gusabira amahoro mu karere k’ibiyaga bigali yabereye muri paruwasi Gatolika ya Nyamirambo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


