Ibibazo byugarije Akarere bisaba abayobozi gutekereza birenze urugamba

Maj Gen Eugene Nkubito; Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko ibibazo by’umutekano muri iki gihe bigenda birushaho kuba urusobe, birimo ihangana ku nyungu zitandukanye hagati y’ibihugu, impinduka ziterwa n’ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka n’impinduka mu mibanire ya politiki. Yavuze ko ibi bisaba abayobozi bashobora gutekereza birenze urugamba.

kwamamaza

Ibi yabitangarije mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze (RDFCSC), ubwo yatangizaga amasomo yiga ku Mubano Mpuzamahanga n’Umutekano, akaba ari amasomo ya mbere mu ruhererekane rw’amasomo yo ku rwego rwo hejuru yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR).

Maj Gen Nkubito, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo, yavuze ko aya masomo ari ishoramari mu buyobozi bwo ku rwego rwo hejuru, mu gutegura imitekerereze y’abayobozi, kandi amaherezo bikaba ishoramari mu mutekano w’igihugu n’akarere.

Yagize ati:" Aya masomo ni ishoramari mu buyobozi bwo ku rwego rwo hejuru, ni ishoramari mu gutegura imitekerereze y’abayobozi, kandi amaherezo ni ishoramari mu mutekano w’igihugu n’uw’akarere.”

Maj Gen Nkubito yanavuze ko ibibazo by’umutekano byo muri iki gihe bigenda birushaho kuba urusobe.

Ati: “Ihangana ku nyungu zitandukanye hagati y’ibihugu, impinduka ziterwa n’ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, n’impinduka mu mibanire ya politiki bisaba abayobozi bashobora gutekereza birenze urugamba, abayobozi basobanukiwe neza ibijyanye na politiki, dipolomasi n’imiterere y' inzego aho ibyemezo by’umutekano bifatirwa.”

Yashishikarije abitabiriye aya masomo gukoresha neza aya mahirwe, kwagura imitekerereze yabo, gusuzuma no kugenzura ibyo bafataga nk’ukuri kudashidikanywaho, ndetse no kubaka imiyoboro y’imikoranire izafasha kongerera ubushobozi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bihuriweho.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare; Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko amasomo agamije kongerera ubushobozi abayobozi ku rwego rwo hejuru mu rwego rwo kongerera ubushobozi abari ku rwego rwo hejuru mu gusobanukirwa imigendekere y’ibibera ku rwego mpuzamahanga, no gutanga umusanzu unoze mu itegurwa rya politiki n’ifatwa ry’ibyemezo.

 Mar 17, 2026 - 13:29