
Huye: Barasaba ingurane z'ahanyujijwe umuyoboro w'amazi zimaze imyaka 3
Aug 5, 2024 - 14:55
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Huye barasaba ko bahabwa ingurane z’ahanyujijwe umuyoboro w’amazi bamaze imyaka itatu bategereje. Ubuyobozi bwa WASAC, ishami rya Huye, buvuga ko abafite ikibazo ari abatari bujuje ibisabwa, ariko hashyizwego gahunda yo kugenda babishyura.
kwamamaza
Ubusanzwe muri gahunda ya leta yo gukwirakwiza amazi 100%, harimo ko abaturage bayavoma hafi yabo, badakoze urugendo rurerure. Mu Murenge wa Huye, umwe mu igize Akarere ka Huye, abahatuye bavuga ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi hari imitungo yabo yangijwe, bizezwa kwishyurwa ariko n’ubu baracyishyuza.
Baganira n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ batwangirije abashaka gushyira amazi hariya haruguru. Baturanduriye ikawa, indabo zari zihari barazirandura, insina bararandura…ibyo nibyo njyewe nari nabashije kuvuga kuko ibindi nari nabyihoreye kuko ibyo aribyo numvaga bimbabaje cyane. iby’imiyenzi nubwo babibaraga ariko njyewe yari imbangamiye!”
undi ati: “bacukuye imiyoboro ya WASAC y’amazi nuko bangiza ibishyimbo ariko ntabwo batwishyuye!”
“twajyaga kwishyuza nuko bati ‘ ntabwo batubona!’ abandi barayabahaye ariko twebwe barayatwima.”
BWANAKWERI Richard; Umuyobozi wa WASAC, ishami rya Huye, avuga ko abafite ikibazo ari abatari bujuje ibisabwa, ariko bafite gahunda yo kugenda bishyura ababyuzuza.
Ati: “ni imiyoboro yakozwe n’iyi project yitwa IFDB ya Bank njyafurika itsura amajyambere niyo yateye inkunga WASAC yo kujyana imiyoboro mu baturage. Iyo project mbere yo kuhanyuza ibikorwa ibanza kubarira abaturage. Amadosiye buriya aba avanze n’ibibazo byinshi. Harimo amwe aba atujuje ibyangombwa, hari iyo bajyana bagasanga icyangombwa cyanditse ku mwana, kumbi uwiyandukujeho ni Se cyangwa Nyina, noneho ugasanga ntibihuye n’irangamuntu, ugasanga harimo amakimbirane, ntabwo ushobora guha ungurane (expropriation) ibirimo ibibazo.”

“icya kabiri, bariya bantu hari nubwo bishyurwa ariko ntibabimenye, ahubwo ugatungurwa no kumva ngo ko batanyishyuye! Yahagera akakubwira ngo amafaranga ndayabonye! Rimwe na rimwe ntibaba babizi kuko babaa bazi ko tuzabahamagara ahari. Utarayabonye kubera ibibazo birimo yatwegera noneho tukamubwira tuti harabura ibi n’ibi noneho yaba yarayabonye tukamubwira ngo simbukira kuri banki.”
WASAC, ishami rya Huye, ivuga ko abaturage batarabona izi ngurane z’ibyangijwe n’ahanyujijwe imiyoboro y’amazi, bakwiye kugana ishami ryayo, bakabarebera ku rutonde rw’abahawe ingurane niba bariho, n’icyateye gutinda ku batarayibonye.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


