Huye: Babangamiwe n’ abiyitirira umwuga wabo bikabicira isura ku isoko ry'umurimo

Bamwe mu bize mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro baravuga ko bagihura n'imbogamizi y'abakora nk'ibyabo batarabyize ndetse bakabikora nabi bikabicira isura. Nimugihe abandi bagorwa n'ibikoresho bike kandi bitajyanye n'igihe. Ubuyobozi b'ibigo byigisha iyi myuga bavuga ko mu gukuraho izo mbogamizi batangiye kuyikemura bakorana n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze.

kwamamaza

Kimwe n'ahandi mu Rwanda, mu karere ka Huye hari abarangiza kwiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ndetse bafite imigabo n'imigambi bajyanye ku isoko ryo murimo irimo kunoza ibyo bakora.

Gusa kubijyanye n'imiterere y'amasomo baba barize, bavuga ko intego bavana ku ishuri bagera ku isoko ry'umurimo bakahahurira n'imbogamizi zitandukanye. Izo zirimo iz'ibikoresho bike kandi bitanajyanye n'igihe, n'ubunayangamugayo buke mu bo bahasanga bikabaviramo kubicira isura, ibyo byose bikabangamira intego bavanye ku ishuri.

Umwo Isango Star yaganiraga n’umwe mu bize aya masomo akasozanya imigabo n’imigambi, yagize ati: “imbogamizi zirahari kuko iyo urebye usanga ibikoresho dufite ari ibya kera. Dukeneye ibikoresho bishyashya, bigezweho kuko turacyakoresha za mashini umuntu anyonga.”

“Nk’ubu hari igihe umuntu ashobora kubona isoko ry’abanyeshuli bagiye gutangira nuko ugasanga umuntu adoze nk’ishati nk’amasaha atanu kandi yakayidoze mu minota 30.”

Undi ati: “amashuli y’imyuga n’ubumenyi ngiro usanga nk’umubyeyi yakwanga kurihira umwana we, avuga ngo ni ibintu byo kubura imikoro n’iki! Iyo ureba cyane imbogamizi zitangira tugeze hanze ku isoko ry’umurimo. Ujya gukora akazi ngo ukanoze nk’umuntu koko wakize kandi ugafiteho ubumenyi noneho ugasanga iruhande rwawe hari umumamyi: umuntu akora ibintu atabifiteho ubumenyi nuko akabyica noneho ejo nawe wagenda ugasanga icyo kintu ucyinjiriyeho>”

Icyakora abayobora amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bavuga ko nk'abakora ibyo batize ndetse bakabikorana ubunyamwuga buke, bikica n'isura y'ababyize babikemura binyuze mu kubohereza kwiga. Ni ibikorwa bahamya ko bitanga umusaruro, bakabikunda cyane ko hari n'abiga bakora, nkuko byemezwa na KARARURANGA Joseph uyobora Ecole Technique Polyvalente de Karama, ryigisha ubudozi, ubwubatsi, ubukanishi no kwiga gutwara ibinyabiziga, gusana ibikoresho by'ikoranbuhanga n'ishami rya muzika.

Yagize ati: “hari abanyeshuli mubo twakira dufasha kwiga, yenda akazategereza ko nibarangiza kwiga bazabona ubushobozi bakagenda bishyura buhoro buhoro kukaba tuzi ko iyo mbogamizi y’ubushobozi bukeya ihari. Ariko nanone dushingira ku byemezo cyangwa ubucukumbuzi buba bwakozwe n’inzego zibanze.”

“Dufite n’abanyeshuli biga bakorera amafaranga. Muri weekend bakajya kwensitara amazu, bagakora amatelefoni, za televiziyo cyangwa amafrigo ku buryo umunyeshuli yiga ariko agira icyo yinjiza. Nk’abiga electronical servises cyangwa se mu budozi, naho bashobora kwiga ndetse bakora n’imirimo…no mu ishami ry’ubwubatsi.”

Kugeza ubu, Leta y'u Rwanda ifite intego y'uko abiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro bagera kuri 60%, bavuye kuri 30% bikajyana n'uko 86%  by’abarangiza amasomo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro babona imirimo mu gihe kitarenze amezi atatu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Aug 21, 2024 - 13:57