
Huye: Abahinzi b'umuceri barataka kubura isoko ry'umusaruro bejeje
Jul 26, 2024 - 10:03
Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Mwogo baravuga ko babuze isoko ry'umusaruro wabo, ubu ukaba uri kwangirikira mu bubiko bwawo. Ubuyobozi bwAkarere buravuga ko inzego ziri gushaka umuti w'ikibazo cy'isoko ry'umuceri cyatewe n'abashoramari .
kwamamaza
Abahinzi bumuceri bagaragaje iki kibazo cyo kuburira isoko umuceri bahinze ni abo mu Murenge wa Rwaniro bawuhinga mu gishanga cya Mwogo. Ubusanzwe iyo bamaraga kuwugeza kuri koperative, abashoramari bahitaga bawupakira imodoka, bakabishyura nabo bakikenura.
Gusa ubu siko byagenze kuko umuceri wabuze isoko ukaba waranatangiye kwangirikira mu bubiko bwawo.
Umwe mu bagizweho ingaruka n'iki kibazo, yabwiye Isango Star ko " twakomeje tuwushyira kuri koperative nuko umushoramari atinda kuwujyana."
Undi ati:"imiceri yaheze mu mbuga cyangwa se muri stock. Naho iri urabona ko iri kugenda ihapfira kandi nicyo kibazo gikomeye."
Bavuga ko ibyo byabateye ubukene nuko ibibazo bimwe bikenuzaga ayo mafaranga bikababana urusobe.
Umwe ati:" usanga twarakennye! Nk'ubu twahinze twikozemo kuko nta kutwishyura ngo duhinge. Uwishyurira umwana ku ishuli akaba ataramwishyurira."

Undi ati:" n'ejo bundi imvura yaraguye iwunyagirira hanze, mwadukorera ubuvugizi tukabasha kubona amafaranga kuko ibyo kurya byararangiye, twari dutegereje k'uwo muceri."
"Ingaruka zirahari kuko umuntu ahinga akeneye amafaranga amufasha mu bindi bikorwa kandi tukaba dukeneye no kurya. Ibyo byose ni ingaruka biri kutugiraho. Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwatuvuganira bakadushakira rwiyemezamirimo akaza agatwara iriya miceri kuko irimo kwangirikira."
Banavuga ko kudakorers igihe kwa rwiyemezamirimo bibagiraho ingaruka ku iterambere ryabo ndetse bagacika intege mu buhinzi bwabo.
Ku ruhande rwa Ange Sebutege; umuyobozi wAkarere ka Huye, avuga ko nk'abayobozi bazi iby'ikibazo cyumusaruro wumuceri wabuze isoko.
Avuga ko cyatewe nabashoramari banze kugurauwo muceri ku bwo kutishimira igiciro cyashyizweho na leta.
Ati:" hari igiciro fatizo cyemejwe ko bagomba kuguriraho umuceri ariko abanyenganda ntabwo bitabiriye kugura umuceri ngo kuki ibiceri biri hejuru. Ariko byasobanuwe na minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, ko hari ibiganiro n'abacuruzi n'inganda. Twatangiye gutekereza uburyo dushobora gukorana n'abahinzi n'abanyenganda kuko n'ubundi umuceri urakenerwa n'ibijyanye no kugaburira abana ku ishuli mu gushaka igiksubizo ariko kugeza ubu igisubizo cyari kigishakishwa."
Igiciro cyumuceri abashoramari batishimiye cyashyizweho na Minisiteri yubucurizi ninganda ifatanyije niyubuhinzi nubworozi, ni uko ikilo kimwe cy'umuceri wa Kigori ugura amafaranga 500, 505 ku wintete ziringaniye, 515 ku wintete ndende na 773 ku wa Basmati.
Abahinzi bifuza ko niba kuwugura bidashobotse bahabwa uwo muceli bakawukoresha mu ngo zabo aho kugirango ukomeze kwangirikira mu bubiko.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


