Huye: Abageze mu myaka y'izabukuru bashimiye Umukandida wa RPF Inkotanyi, bamwizeza amajwi

Abageze mu zabukuru baravuga ko batewe ishema no kwamamaza umukandida w'umuryango wa RPF Inkotanyi kubera ibyo uyu muryango wabagejejeho birimo no kubafasha gusaza neza bahabwa ingoboka.

kwamamaza

Ubwo Umukandida w'umuryango wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yageraga kuri site yo kwiyamamarizaho mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma, abarimo abageze mu myaka y’izabukuru bari barangajwe imbere n'abakecuru bateze urugori bavuze ko byumwihariko bishimira aho umuryango wa RPF Inkotanyi umaze kubageza nuko wita kubageze mu myaka nk'iyabo by'umwihariko ku basaza n'abakecuru.

Umwe ati "kwa Kagame nta basaza n'abakecuru bahaba baradusindagiza ubu ndumva nkomeye ndi inkumi".

Undi ati "gusaza ni ngombwa kuko ikiremwa cyose kirasaza ariko dufite intege kubera we, kubera ibikorwa byiza adukorera ntabwo twabura kwishima".

Undi ati "kugeza ubungubu Kagame azi urubyiruko azi n'abasaza, azi n'abakecuru azi n'impfubyi ni umubyeyi wa bose". 

Izi n'izindi mpamvu simusiga ngo nizo baheraho bashimangira ko Umukandi w'umuryango wa RPF Inkotanyi ariwe bagomba gutora.

Umukandida w'umuryango wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yijeje abari baje gushyigikira umuryango wa RPF Inkonyi ko bazakomezanya ibikorwa by'iterambere bitagira uwo bisiga inyuma.

Ati "ibyo muzantorera ni namwe muzabikora ubwo rero akazi kanjye karoroshye, ni ukubajya imbere tugafatanya tukagenda urugendo rumwe rwiyubaka, rwubaka igihugu cyacu mbese amajyambere ni yayandi azahora aza uko umwaka uhise. Ariko uragirango aho muri aha, umugambi mufite uko mwaje mungana uribwira ngo uko gutora ko ntikwarangiye ahubwo".  

Umwihariko w'ababarirwa mu bihumbi 300.000 bari kuri iyi site ya Huye, nuko abato n'abakuze bose morali batangiranye kuva saa sita z'ijoro bayikomezanyije ibyasaga n'ibirori.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Huye

 Jun 28, 2024 - 08:47