Hoteli Chateau Le Marara yafunzwe by'agateganyo nyuma yo gushinjwa gutanga serivisi mbi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa bya Hoteli Chateau Le Marara bifunzwe by’agateganyo guhera ku wa 22 Nyakanga (07) 2025, nyuma yo gusanga ikora idafite uruhushya ruyemerera gukora, nk’uko biteganywa n’Itegeko No 12ter/2014 rigenga ubukerarugendo

kwamamaza

Ibi bibaye nyuma y’uko iyi hoteli ishinjwe gutanga serivisi mbi n’umuryango wa Musemakweli uherutse kuhakorera ubukwe, aho watangaje ko wahuye n’ibibazo birimo kudahabwa ibyo wasabye, kutagira generator yo gukoresha igihe umuriro ubuze, kugaburirwa ibitujuje ubuziranenge (amata), isuku nke ndetse no kutagira uburyo bwo gucungira umutekano.

Nyuma y’ibi birego, ubuyobozi bwa hoteli nabwo bwatanze ikirego burega Bonnete Musemakweli, wari umugeni, ko yayiharabitse abigambiriye ndetse bakagenda batishyuye asaga miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

Gusa RDB yavuze ko kongera gukora nyuma y'iyi taliki izafatirwa ibihano bikomeye.

Nimugihe kongera gufungura kwa Hoteli Chateau Le Marara, ari uko izaba imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya ndetse no kuzuza ibigenwa n’amategeko yose agenga urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda.

Ibi bigamije kurinda icyizere cy’abagana serivisi z’ubukerarugendo no guteza imbere ubunyamwuga n’umutekano w’abakiliya.

RDB kandi yongeye kwibutsa ibigo byose bikora ubukerarugendo ko kugira uruhushya rwemewe atari amahitamo, ahubwo ari itegeko rigamije kurengera abaguzi no guteza imbere uru rwego mu buryo burambye.

 Jul 21, 2025 - 22:42