
Amateka yacu ntimwayahisemo, ariko u Rwanda rwo mwaruvutsemo, na rwo rubavukamo - Madamu Jeannette Kagame
Apr 26, 2025 - 07:47
Kuri uyu wa Gatanu, abayobozi mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu bahuye n’urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda mu biganiryo byiswe ihuriro ry’urubyiruko igihango cy’urungano, mu gikorwa cyahujwe no kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
kwamamaza
Abitabiriye ihuriro ry’urubyiruko, igihango cy’urungano basobanuriwe uko muri 1994 na mbere yaho, urubyiruko rwifashishijwe rucengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Ministiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana, yasabye urubyiruko kutemerera uwo ariwe wese ubabimamo urwango.

Ati "ibimenyetso by'ikoreshwa by'urubyiruko mu rwango, irondabwoko na Jenoside birabereka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, birabereka amahirwe dufite kubera ko Jenoside yarahagaritswe, dufite igihugu turimo nk'u Rwanda rwa twese rutavangura abana barwo, ni ikintu cy'ingirakamaro urubyiruko mugomba kwishimira no gukomeraho, ntimuzemere uwo ariwe wese ubabibamo urwango, ivangura, amacakubiri, mugomba gushyigikira ubuyobozi bw'igihugu cyacu kandi mukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ariyo yose".
Madamu Jeannette Kagame, yibukije urubyiruko ko nubwo amateka mabi yaranze u Rwanda atari bo bayahisemo ariko baruvutsemo nabo rukabavukamo bityo bagomba kurusigasira kuko ntawundi barurwanira.

Ati "Bana bacu, amateka yacu ntimwayahisemo, ariko u Rwanda rwo mwaruvutsemo, na rwo rubavukamo. Ni cyo gihugu cyonyine dufite tutagira undi tukiburana."
"Muri iyi myaka 31 twabonye akamaro ko kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa bwacu, guharanria ukuri kwera igihe hari abagamije ikibi tukimakaza gushyira u Rwanda n'abanyarwanda imbere ya byose".
"Mbigarutseho kugirango mu izina ry'ababyeyi mbibutse bana bacu ko twizeye ubushishozi bwanyu kandi ko tubabona iyo muhagurutse mu bikorwa bitandukanye byo kwimana u Rwanda".
“Mukomereze aho ndetse munarusheho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside ni virusi mbi, mukwiriye kujya mubona hakiri kare maze mukayirinda, mukayikumira, mukayanga mukanayirwanya.”
Ab’urubyiruko bishimira ko bahawe igihugu kizira amacakubiri biyemeza kukirinda bivuye inyuma.

Umwe ati "twe nk'urubyiruko isomo tugomba gukuramo ni uguhora duhanganye ntituzatume igihugu cyacu hari uwagisubiza inyuma mu nzira izo arizo zose yacamo".
Ihuriro ry’urubyiruko ryiswe igihango cy’urungano, ni igikorwa ngarukamwaka gihuzwa no kwibuka urubyuriko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko ruganirizwa amateka yaranze u Rwanda, bagasobanurirwa icyasenye ubumwe bw’abanyarwanda, bakanibutswa umukoro bafite wo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


