
Hibutswe Abatutsi bashyinguye muri Tanzania imibiri yabo yarohowe mu mugezi w'Akagera
Jun 18, 2024 - 08:04
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu karere ka Kirehe burasaba ko ku bufatanye bw’igihugu cy’u Rwanda na Tanzania urwibutso rwa Jenoside ruri muri Ngara mu gihugu cya Tanzania rwasanwa rukubakwa mu buryo bugezweho kuko uruhari rwubatswe mu myaka myinshi ishize kandi rukaba rutari mu buryo bugezweho.
kwamamaza
Umuryango Humura Victoria Warakoze ufite mu nshingano zawo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishwe baroshywe mu mazi bagashyingurwa mu bihugu by’ibituranyi, kuri ubu bibutse abashyinguye muri Tanzania bakuwe mu mugezi w’Akagera bashyingurwa mu rwibutso rwubatswe muri Ngara muri Tanzania ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside barenga 900.

Jean Bosco Nubumwe Perezida wa Humura Victoria Warakoze ati "ni igikorwa Humura Victoria Warakoze yateguye ifatanyije na Ibuka ku rwego rw'akarere ka Kirehe, niyompamvu twazanye n'abahagarariye umuryango Humura Victoria Warakoze ndetse n'abahagarariye imiryango yacitse ku icumu mu karere ka Kirehe harimo n'ubuyobozi bwa Ibuka, ntabwo ari ubwambere tuje kwibuka Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso, uburyo urwibutso rumeze ni urwibutso rudatunganyije, ni urwibutso rukeneye ko rwubakwa abantu bakajya baza kwibuka ariko bakibukira ahantu hari urwibutso ruha icyubahiro abacu bahashyinguye".

Uwari uhagarariye inzego z'ibanze mu gihugu cya Tanzania yavuze ko ibyo biri gutekerezwa kandi byatangiye no gukorwaho.
Ati "Twatangiye kubitekerezaho no kubishyira mu bikorwa, murabona iki kibanza cyose no kuzenguruka ukagera hariya ku nzira hose hari gutegurwa leta ya Tanzania yarahatanze ubuyobozi bwabyumvikanyeho bwaranahapimye ni ahateguriwe kubaka no gusana uru rwibutso kugirango rube runini kandi rube rujyanye n’igihe".
Ni igikorwa umuryango wa Ibuka mu karere ka Kirehe gahana imbibi na Tanzania wishimira bakavuga ko ari iby’agaciro kuba bararohoye iyo mibiri bakayishyingura mucyubahiro muri iyo myaka yashize ndetse bakaba banemera gusana no kwagura uru rwibutso.

Kigonda Venuste Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Kirehe ati "twabashimiye kuba batwakiriye mu gihugu cya Tanzania tubashimira n'igikorwa gikomeye bakoze cyo kudukorera urwibutso rujyanye n'igihe uko byari bimeze muri icyo gihe mu 1994, byari ibintu bigoye kugirango babashe kurohora imibiri mu mazi y'akagera igera kuri 917 bakabasha kuyitunganya bakayishyira mu rwibutso hano, ni ibikorwa byinshi by'agaciro twe nk'umuryango wa Ibuka n'ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe turabibashimira cyane, natwe twishimye cyane by'umwihariko kumishyikirano leta y'u Rwanda na leta ya Tanzania aho igeze bategura uburyo twazubaka urwibutso rujyanye n'igihe rugezweho rushimishije".

Mu busanzwe buri mwaka umuryango Humura Victoria Warakoze ugera mu bihugu bituranyi bishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 barohowe mu mazi anyuranye aho nk’umwaka ushize wari wibutse abarohowe muri Victoria mu gihugu cya Uganda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Tanzania
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


