Hatangijwe mu mashuri ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, yatangije mu bigo by’amashuri ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, aho iyi gahunda yitezweho kwigisha impande zombi yaba abanyeshuri n’abarezi uruhare rwabo mu kwirinda izo nda ziterwa abangavu, binyuze mu kwibutswa ingaruka zibiturukamo zirimo kugira inshingano ukiri muto bikajyana no kukwicira ahazaza.

kwamamaza

Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisange ruherereye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Francis Nuwugaba Umuyobozi wungirije mu mushinga Igire Wiyubake uterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID), mu muryango Young Women Christian Association (YWCA Rwanda), avuga ko ikigenderewe ari ukugirango urubyiruko mu mashuri rugire amakuru ahagije rufate iyambere mu kugira uruhare rwo kwirinda no gukumira inda ziterwa abangavu bagendeye cyane cyane ku ngaruka kuko aribo ziheraho mbere.

Ati "iki gikorwa icyo kizafasha ni ukugirango urubyiruko tugize amahirwe ubutumwa bukabageraho byafasha cyane kugirango bwa butumwa twifuza ko birinda inda ziterwa abangavu ndetse bamenya n'ingaruka zihari bifasha muri gahunda ya Leta yo kurinda no kurengera umwana w'umukobwa, urubyiruko rugomba kubanza gusobanukirwa neza ese ni iki nyirabayazana w'izi nda ziterwa abangavu, bakamenya ko hari ibishuko biri hanze aha n'uburyo bakwiye kubyirinda".  

Imibare yerekana ko abangavu 5% baterwa inda, ariyo mpamvu ubu bukangurambaga ngo bwateguwe mu gihugu hose ndetse uretse abana bukazanagera no ku babyeyi kuko iyo ingaruka zije zigera ku muryango nyarwanda muri rusange.

Niyirora Christian umukozi muri MIGEPROF, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ushinzwe imenyekanishabikorwa n’inozamubano.

Ati "ubusanzwe umwangavu iyo yatwaye inda bihangayikisha umuryango akomokamo bigahangayikisha umuryango mugari nyarwanda, niyo mpamvu nka Minisiteri ibifite munshingano yateguye iki gikorwa nyuma yo kwifashisha ibarurishamibare rigiye ritandukanye, ubu bukangurambaga bwateguwe mu gihugu hose bukazakorerwa binyuze mu bigo by'amashuri, twanabiteguye binyuze mu nteko z'abaturage n'ahandi hahurira ababyeyi babo bana kugirango uko twigisha ababyeyi ari nako twigisha n'abana babo".    

Ufitese Assia umwe mu bangavu batewe inda bakiri ku ntebe y’ishuri afite imyaka 19, avuga ko abato kuri we abagira inama zo kurebera kuri bakuru babo byabayeho bikabicira inzozi bityo bakirinda ibigare bibashuka.

Ati "byarangwiririye ntabwo aribyo nari nifuje ariko ubu byampaye nanjye isomo, bene wacu mbigisha kureba uburyo nagiye ntekereza kuzakora ikintu bikaba ngombwa ko gipfa, bandeberaho uburyo bwo kutabyara kare, ni ukujya birinda inshuti z'abahungu babashuka".   

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zagaragaje ko mu mwaka ushize gusa wa 2023 ku bigo nderabuzima n’ibitaro bikuru hakiriwe abangavu batewe inda barenga 22 000.

Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 10, 2024 - 07:55