Hatangijwe gahunda izatuma abana bataye amashuri bose bagaruka kwiga

Hagamijwe kuba nta mwana ukwiye kuva mu ishuri adashoje amashuri ye, Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’ikigo cyo muri Qatar, Education above all batangije igikorwa bise "Zero out of school children project" mu rwego rwo kugirango ntihagire umwana uta ishuri.

kwamamaza

Zero out of school children, ni gahunda yatangiye muri Nzeri 2023, mu mujyi wa Kigali ariko igomba kugera mu turere twose uko ari 30 harebwa ibibazo mu miryango abana bakomokamo bituma bata amashuri no kubishakira ibisubizo kugirango abana basubire mu ishuri.

Umuyobozi mukuru ushinzwe politiki n’igenamigambi muri Minisiteri y’uburezi Rose Baguma, avuga ko iyi gahunda ije gufasha kugirango hatagira umwana uri mu kigero cyo kwiga uva mu ishuri.

Ati "tugomba kugarura abana bose bataye ishuri yaba abarigezemo bakarita cyangwa se n'abatigeze barijyamo, uyu mushinga ugamije kubagarura bose ku ishuri, tugiye guhera mu kumenya ari bande, barihe, bafite ibihe bibazo? nitumara kumenya ngo umwana yataye ishuri kubera impamvu runaka icyo gihe bidufasha kumenya ni ubuhe buryo twamufasha".   

Umwizerwa Solange Umuyobozi w’umushinga Zero out of school children avuga ko ibyo bazibandaho ari ukugarura abana mu ishuri ariko noneho bakarigumamo atari kuza ngo ejo bongere bavemo kuko bazabakurikirana.

Ati "ku rwego rw'ishuri ni buryo ki rigira uruhare mu bikorwa byo kureba abana bari hanze, kubazana mu ishuri ndetse no gutuma baguma mu ishuri kugirango bige kandi bige neza barangize ya mashuri abanza kandi banakomeze no mu yisumbuye ndetse banarenzeho, ku bijyanye n'umuryango nawo ugira uruhare rukomeye, byose bitangirira mu muryango, umuryango iyo hari icyo wakoze wa mwana ajya ku ishuri, tuzashyiramo imbaraga cyane turebe aho bipfira, ni ubuhe butumwa bukenewe ku mubyeyi ku muryango mugari kugirango buri wese yumve ko ari uruhare rwe".    

Muri iyi gahunda izamara imyaka itanu, yatewe ikunga n’ikigo education above all cyo muri Qatar, izashyirwa mu bikorwa na Save the children, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 44 zirenga z’amadorari y’Amerika, mu gihugu hose hakaba habarurwa abana bataye ishuri 177,119 ku kigero cy’amashuri abanza.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Feb 22, 2024 - 13:08