Hasabwe ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bwiza mu kazi nk’ishoramari ritanga umusaruro

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Christine Nkulikiyinka, yasabye inzego zitandukanye  ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bwiza mu nzego z’imirimo nk’ishoramari rifite akamaro mu kongera umusaruro, kubaka ubudahangarwa bw’ibigo n’iterambere ry’Igihugu.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ku wa 28 Mata (04) 2026, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku mutekano n’ubuzima bwiza mu kazi, byahuje Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo , Minisiteri y'ubuzima, RBC hamwe n’inzego zitandukanye.

Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka yavuze ko aho abantu bakorera hakwiye kuba heza, hatekanye kandi hubahiriza agaciro ka buri wese, kuko ari byo bituma abakozi bakora batekanye kandi bafite imbaraga.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Prof Dr Claude M. Muvunnyi yagaragaje ko ubu ikibazo gihangayikishije cyane ari indwara zitandura nk'umuvuduko w'amaraso, Diyabete n'ibibazo by' ubuzima bwo mu mutwe kandi ibi biterwa ahanini n'umuhangayiko ukomoka ku kazi ndetse no kwicara umwanya munini. 

RBC ifatanyije na Mifotra bakomeje gushyiraho gahunda zihoraho zo gusuzuma ndetse n' ingamba zirinda abakozi indwara zitandura ndetse n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe

 Apr 28, 2026 - 20:40