Haringingo Yemerewe Gutoza Rayon Sports Nyuma y’Inama ya FERWAFA

FERWAFA Yakemuye Ikibazo cya Haringingo, yarafitanye na kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports aho Yemerewe Gutoza Rayon Sports

kwamamaza

Nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ubwa Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, hafashwe icyemezo cyemerera umutoza Haringingo Francis Christian kongera gutoza ikipe ya Rayon Sports.
Aya makuru yemejwe nyuma y’inama yabaye igamije gukemura ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa cyane, kijyanye n’uburenganzira bwa Haringingo bwo gutoza iyi kipe. Ibiganiro byitabiriwe n’impande zose birebwa n’iki kibazo byaranzwe n’ubwumvikane, bituma hafatwa umwanzuro ushimishije ku bakunzi ba Rayon Sports.

Mbere y’iki cyemezo, Haringingo Francis Christian yari yabujijwe gutoza umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, aho Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC ubusa ku busa (0-0). Muri uwo mukino, uyu mutoza yagaragaye mu bafana, adafite uburenganzira bwo kuba ku ntebe y’abatoza.
Iki cyemezo cya FERWAFA kije gikuraho urujijo rwari rwugarije iyi kipe ndetse gitanga icyizere ku bakunzi ba Murera bitegura kubona ikipe yabo iyobowe n’umutoza wabo mu mukuru mu mikino iri imbere.
kugaruka kwa Haringingo birongera imbaraga muri Rayon Sports, cyane ko ari umwe mu batoza bafite ubunararibonye muri Rwanda premier league, kuko iyi kipe ikomeje guhatanira igikombe cya Shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro, iyi kipe yambara ubururu n'umweru iragaruka muri Shampiyona ikina na Rutsiro FC ku munsi wa 27 wa Rwanda premier league.

 Apr 16, 2026 - 23:41