
Haribazwa impamvu hari abafungurwa bataragororotse
Apr 28, 2025 - 13:08
Imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda irakemanga inyigisho zihabwa abari mu magororero bigatuma hari abarangiza ibihano bataragororotse. Iki kibazo kandi gishimangirwa na bamwe mu banyarwanda bagaragaza ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe bwabagororwa kuko hari abataha bagaragaza ibimenyetso byibibazo byo mu mutwe.
kwamamaza
Imwe mu ngeri zigaragazwa ko zateye imbere mu Rwanda ni iyUbutabera. Nyamara ni kenshi havugwa ibibazo muri uru rwego, byumwihariko ahagororerwa abahamwe nibyaha.
Imiryango itari iya Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu ikorera mu Rwanda yagaragaje gukemanga inyigisho zihabwa abagororwa. Ivuga ko nta ruhare ruhagije zigira mu gutuma bagaruka mu muryango nyarwanda baragororotse.
Evariste MURWANASHYAKA; ushinzwe guhuza ibikorwa byihuriro ryimiryango, CLADHO, yagize ati: ni ukumenya ngo umuntu bajyanye mu igororero ni ukumushyira ahantu bakamubika barangiza bakajya baza bakamuha ibiryo, akaryama akongera akirirwa...inyigisho bahabwa ni izo kugororoka kuburyo nibasubira muri communaute bazaba abantu beza? Uretse nibyo tubona n'abantu bakoze jenoside bavayo bakongera bakica cyangwa bakagira ingengabitekerezo ya jenoside kandi bamaze imyaka 25 mu igororero. Aha hariho kwibaza mu igororero biba bimeze bite? Ese bahabwa iki? Ubutumwa bahabwa babuhabwa bakurikije ibyaha umuntu yakoze? Kuko niba hari umuntu wibye igitoki, ntabwo urajya kumuha amasomo kimwe n'uwishe umuntu kuko tubona abantu benshi bavayo bakaza bagasubira mubyo bavuyemo cyangwa bagakora n'ibibirusha."
Iki kibazo kandi gishimangirwa nimpungenge za bamwe mu banyarwanda bavuga ko hari abakora ibyaha bagafungwa maze bakagaruka batarahindutse. Basanga gufunga gusa bidakwiye, ahubwo hakongerwa n'ubufasha mu kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bakoze ibyaha.
Umuturage umwe yagize ati:"icy'ingenzi ntabwo ari ugufunga, kuko gufunga n'ubundi ntacyo bikemura cyane. Abaganga b'impuguke babonetse bakajya babanza bakabaganiriza cyangwa wenda bakabasanga muri ibyo bigo bakabaganiriza nabyo hari igisubizo yatanga."
Undi ati:" mba numva yarahungabanye kuburyo wenda umuganirije hari icyo yakwiyongeraho. Babashyira ahantu bakabafasha ndumva byatanga umusaruro."
"Njye hari uwo nzi umaze kujyayo inshuro zirenze eshanu ariko ataragororoka! Akagombye kuba babajyana ahantu bakabigisha mbere yo gufungurwa, naho gufungwa ntacyo bibafasha. Ahubwo baza bafite umujinya ngo uriya muntu wanjyanye hariya nimvamo tuzabonana! Ni ibyo biberamo."
Aha, Evaritse MURWANASHYAKA, atanga inama ku nzego zirebwa no kugorora abakoze ibyaha, ati:" Umuntu akaba yatanga inama zivuga ngo abantu bakatiwe burundu bagomba kumenya icyaha yakoze bakamugorora, bakamuganiriza bashingiye ku cyaha yakoze. Batamutse bavayo kandi bafite ibibazo byo mu mutwe baragiyeyo ntabyo bafite, none umuntu yakwibaza ngo mu igororero babivanamo kubera guhangayika kubera igihano barimo kikabananira kucyakira, ubwo nabyo bakirebaho."
"icyihutirwa kurusha ibindi ni ukwigisha abantu. Twasaba ko mu igororero, abantu bose bagiye kurekurwa n'abarimo bajya babapima bakamenya uko ubuzima bwabo bwo mu mutwe buhagaze, banamenyr aho bahera babagorora. Twumva ari ibyo byashyirwaho ingufu nyinshi kurushaho."
Raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu yo mu 2023/2024 yagaragaje ko mu bigo by'igororamuco byibanze harimo abantu 7 632 biganjemo urubyiruko rufite hagati y'imyaka 18 na 35. Nimugihe imibare iheruka y'Urwego ry'igihugu Rushinzwe Igorora igaragaza ko abantu 89 034 aribo bafungiye mu magororero uko ari 13 yo mu Rwanda.
@ IRATUBONA Grace/ Isango Star- Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


