Hari abatarasobanukirwa ibyo kubyaza umusaruro ibigo by’imari

Impuguke mu byubukungu ziravuga ko abanyarwanda bakwiye kumenya no gusobanukirwa kubyaza umusaruro ibigo by’imari mu buryo bwo kugurizwa kugirango babashe gukora bagura ubukungu bwabo. Ibi babitangaje mu gihe umubare munini w’abayoboka ibigo by’imari bemeza ko bakoresha ibyo bigo mu buryo bwo kubitsa no kubikuza gusa.

kwamamaza

Nubwo mu Rwanda habarizwa ibigo by’imari byinshi bitandukanye ndetse biri hose mu gihugu, hari abagaragaza ko batarasobanukirwa ibyiza byabyo. Hari kandi n’abafite imyumvire ivuga ko ababyitabira bagomba kuba ari abakire gusa. Ibi bituma hari n’abakorana nabyo ariko bakiheza kuri serivise zirimo nko kwiguriza ngo bakore biteze imbere.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “abantu bitabira gukoresha amabanki n’ababa bafite amazu kuko inaha tuhaba dukodesha. Ubwo rero iyo ukodesha nta butaka uba ufite cyangwa ngo ujyane ibyangombwa by’ubutaka ngo babe bakuguriza amafaranga. Konti ndayifite ariko kubikora byo nyihemberwaho, nicyo yamfasha.”

Undi ati: “ abantu benshi batinya kwishyura kuko hari ubwo ushobora kuyaguza bakakwishyuza menshi. Mba numva nayaguza ariko iyo mbitekereje numva ko bashobora kunyishyuza menshi arenga ayo nagujije.”

“abenshi ni abayihemberwaho kuko nubwo njyewe nyihemberwaho, ntabwo nyibitsaho.

Prof Kabera Callixte; umwarimu muri kaminuza akaba n’impuguke mu by’ubukungu, avuga ko hakeneye ubukangurambaga buruseho, cyane cyane bigahera mu rubyiruko bugamije guhindura imyumvire y’abaturage no kubasobanurira umumaro no kubyaza umusaruro ibigo by’imari bitari ukubitsa no kubikuza gusa.

Yagize ati: “buriya kubitsa no kubikuza ntabwo byinjiriza amafaranga cyane Bank. Icyo ntekereza cyaba cyiza ni uko abanyarwanda bakwigishwa umuco wo kuzigama, gukoresha ibyo bigo by’imari, ibyo gukoresha amafaranga ukayashora ku buryo yakuzanira inyungu mu gihe runaka.”

“ uwo muco rero hari nubwo bagenda mu mashuli mu bantu bakiri bato kuko nibo bazanakoresha bya bigo mu buzima bwabo. Bakoresha amashuli, bagakoresha urubyiruko rukiri bato, amakoperative…mbese bya bigo bifite uko bikusanya amafaranga bikanahindura imyumvire y’abaturage. Ubwo buryo rero bwazafasha mu gutuma abanyarwanda, cyane urubyiruko, bumva buryo ki gukoresha amabanki atari ugutanga inguzanyo, ushyiramo udufaranga ushyiramo ejo n’ejo bundi.”

Senateri Nkusi Juvenal; perezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri sena, avuga ko buhoro buhoro ibyo bizanagenda bihinduka uko iminsi iza.

Ati: “erega amafaranga ntabwo ari aya kera, twayabaraga mu mitungo yindi, ntabwo twayabaraga mu mafaranga. Kugira ngo tumenye gucunga amafaranga, ni twese kuko kumenya kuyacunga, kuyashaka no kumenya kuyakoresha ni ukuvuga ngo abantu bose nibabyige kandi bizagira ingaruka. Kumenya gukore depense ziringaniye, nta gusesagura, rero iyo financial literacy yari ikwiye kugera kuri urwo rwego.”

Nubwo bimeze bityo ariko, imibare ya Banki nkuru y’igihugu, BNR, yo mu mpera z’umwaka ushize, igaragaza ko iyo habariwemo n’abakoresha serivisi z’imari binyuze mu bimina ndetse n’andi matsinda, usanga abagerwaho na serivisi z’imari mu Rwanda babarurwaga ko bangana na 93%.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Aug 6, 2024 - 12:45