
Hari abari mu gihirahiro cyo kubura bumwe mu burenganzira busesuye ku butaka bwabo
Sep 25, 2024 - 09:26
Hirya no hino mu Rwanda, hari abakomeje kuvuga ko bari mu gihirahiro cyo kubura bumwe mu burenganzira busesuye ku butaka bwabo nk’umutungo utimukanwa, bavuga ko hari aho usanga bakigorwa no gukosoza imbibi mu gihe ubuso bafite ku byangombwa by’ubutaka bidahura n’iby’ukuri.
kwamamaza
Hagenimana Jean Claude atuye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gahanga akagari ka Karembure, avuga ko we n’abandi baturanye bafite ikibazo cy’imbibi z’ubutaka zijya ku butaka bw’abaturanyi basaba ko bakosorerwa ntibikunde.
Ati "ikibazo kijyanye n'ubutaka aho leta yeteganyije buri muturage agire ubutaka bumubaruyeho ugasanga umuturage afite ubutaka azi yuko yicaranye ibihuye naho buri yashaka gukosoza ubutaka kuko ufite ubuso buke hari igihe uwo baturanye aba afite ubuso bwinshi adafite ubutaka bwaragiye kuwundi wakenera gukosoza wakifashisha mugenzi wawe akumva byamubereye inyungu kuko afite ubutaka yakoresha ibyo ashaka, wakiyambaza abaturage cyangwa ubuyobozi bakanyuranamo bagakwepa ugahora usiragira mu buyobozi kuko kumvikana biba bidashoboka".
Ni ikibazo abakora mu kigo cy’ubutaka mu mujyi wa Kigali bavuga ko gihari ariko bagasaba abafite ikibazo nk'iki kwegera abashinzwe ubutaka bakabakosorera nkuko bivugwa na Christine Nyiranshimiyimana umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu mujyi wa Kigali.
Ati "ahantu hashobora kuba hakiri ibibazo ni mu bijyanye n'imbibi z'ubutaka kuko muri 2013 ubutaka burangiye gupimwa kubera ibikoresho byagiye bikoreshwa bapima ubutaka icyo gihe ubu akaba ataribyo bakoresha, mbere bakoreshaga byinshi metero zisanzwe, gutera intambwe kuko aribwo bushobozi igihugu cyari gifite ariko ubu haje ibikoresho by'ikorabahanga bigezweho ku buryo usanga abantu bitewe nibyo bapimishaga icyo gihe imbibi ze ugasanga zirimo amakosa ubu bakaba barimo bayakosora ariko nubundi aho bigaragaye turabikosora".
Kuri ubu hagamijwe gufasha abaturage kubona serivise nziza z’ubutaka hari byinshi byashyizwe mu ikoranabuhanga aho ushobora kunyura ku rubuga Irembo ukaba wabibona.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


