Hari abanyeshuri bataritabira gahunda nzamurabushobozi

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangiza gahunda nzamurabushobozi ku banyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza batagize amanota atuma bimuka, hagamijwe kubaha amahirwe yo kwimukira mu mwaka ukurikiyeho, Abayobozi b’ibigo by’amashuri baravuga ko ubwitabire buhari ariko hari bamwe mu babyeyi batarohereza abana babo kwiga.

kwamamaza

Tariki 29 ukwezi kwa 7, nibwo abanyeshuri biga mu mwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 basoje umwaka w’amashuri 2023/2024 badafite amanota hejuru ya 50% abemerera kwimukira mu wundi mwaka batangiye kwiga muri gahunda nzamurabushobozi, nyamara kugeza ubu hari bamwe bataritabira nkuko bivugwa n’umuyobozi w’ishuri Ecole primaire Intwali, Sengabo Ayubu.

Ati "umubare w'abanyeshuri twari twiteguye kwakira ni abanyeshuri 264 ariko ku munsi wa mbere ntabwo ariko bose bitabiriye kuburyo kugeza uyu munsi kubwitabire dufite uyu munsi ni abanyeshuri 177, biterwa n'impamvu zigiye zitandukanye zirimo izo kuba ababyeyi bamwe na bamwe badakurikira ngo bamenye amakuru agezweho, ibiteganyirijwe abana, ikindi hari igihe ushobora gusanga abanyeshuri baba baragiye mu biruhuko mu miryango itandukanye rimwe na rimwe ugasanga kuba bahita bagaruka bibaye imbogamizi".   

Intandaro yo kutohereza abana kwiga mu biruhuko, ni ukuba bamwe mu babyeyi batarasobanuriwe iby’iyi gahunda nk’uko abo mu mujyi wa Kigali babivuga.

Umwe ati "mbere wasangaga abana nta bumenyi bafite, umwana akagera nko muwa 5 atazi no kwandika izina rye, nta muntu numwe wabuza umwana kwiga ariko bamwe na bamwe hari abumva ko kwiga kw'umwana we nta kintu byamumarira". 

Mugambira Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega, avuga ko uruhare rwabo nk’inzego z’ibanze rukenewe mu bukangurambaga, kugira ngo ababyeyi bohereze abana ku mashuri.

Ati "hari bamwe mu babyeyi batari ababasha kumva neza impamvu y'iyi gahunda ndetse n'abana muri rusange, ubukangurambaga burakomeje kugirango ntihazagire abana babura amahirwe cyane cyane ko bifite inyungu yaba ku bana ndetse no ku babyeyi, ubu turimo turabikora ku rwego rw'umudugudu ntabwo twari twamanuka ngo tugere mungo turebe impamvu abana batari baza ariko nicyo cyiciro cyiza gukurikiraho".

Gahunda nzamurabushobozi biteganyijwe ko izasoza tariki 30 uku kwezi kwa 8, bivuze ko isigaranye iminsi itarenga 20 aba abanyeshuri bafashwa, abitwaye neza bagatsinda bakazahabwa amahirwe yo kwimuka mu mwaka ukurikira uwo yigagamo, naho utarabashije kugeza mu manota 50% agasibira bidasubirwaho.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Aug 6, 2024 - 07:44