
Hari abakinangira gukemura amakimbirane bakoresheje inzira y’ubuhuza
Aug 1, 2024 - 13:25
Hari abaturage bagaragaza ko kugana inzira y’ubuhuza bikemura amakimbirane kurusha kujya mu nkiko kuko byo bihendesha bikanabasiragiza. N’ubwo bimeze bityo, abayobozi mu nzego z’ibanze baravuga ko kugeza ubu hakiri abinangira bakanga gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane binyuze mu nzira y’ubuhuza, ahubwo bakagana inkiko.
kwamamaza
U Rwanda rwatangije politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, aho abagiranye ibibazo bashobora kubikemura hagati yabo. Kugeza ubu, abaturage bagaragaza ko bitanga umusaruro ugereranyije no kugana inkiko, cyane ko uhatakariza umwanya n’amafaranga kandi ntiwumvikane nuwo mwagiranye ibibazo.
Umuturage umwe yabwiye Isango Star, ati: “nagiranye ikibazo na mugenzi wanjye nuko ajya kundega. Umuntu yaraduhuje, aratubwira ati’ ese ko mwari musanzwe muziranye, bigeze aha bite?’ ni nk’umuhuza waduhuje nuko turicara tujya inama. Rero guhuza abantu babiri bafitanye ikibazo ni byiza, ni ingirakamaro kuko ubu tubanye neza, nta kibazo dufitanye.”
“mu buhuza baratwumvikanisha ariko mu nkiko urasiragira. Byanze bikunze n’amafaranga urayatanga.”
Undi ati: “ iyo nagiyre mu nkiko urumva ko haba hagiyemo amakimbirane. Ntabwo baba bagiye kumvikana! Umwe aravuga ati ‘ wanjyanye mu rukiko ujya kundega, ubwo rero ntacyo nkivugana nawe, sinakongera no kumvikana nawe.”
Ubuyobozi mu nzego z’ibanze kenshi bunakemura ibibazo abaturage bafitanye binyuze mu buhuza, buvuga ko hakiri abinangira kugana iyi nzira.
NIRERE Marie Rose; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa RWEZAMENYO, yagize ati: “hari abahita babona ibibazo byabo nuko ntibanyure mu nzego z’ibanze kugira ngo bagirwe inama, bagahita bagana inkiko.”
“Yego, hari abanga burundu, bakavuga ngo ikibazo cyanjye kizakemurwa n’urukiko. Hano simbyemeye rwose. Bakakubwira bati ‘igihe cyose nzabonera umwanzuro w’urukiko nibwo nzaba nyizwe. Ibyo mumbwiye simbyumva, simbyemeye kandi ntabwo wamushyiraho agahato. Ahubwo uramufasha kugira ngo agane iyo nziza yindi agereyo afashwe. Hari ababyumva, n’abatabyumva.”

MUTABAZI Harrison; umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, avuga ko inzira y’ubuhuza yagize uruhare mu kurangiza imanza, ndetse ko n’imyumvire igenda izamuka kuko hari abo n’inkiko zigira inama yo kurangiriza ibibazo muri ubu buryo.
Ati: “ harimo kwihutisha imanza, kuko ubundi bifata igihe kirekire mu buryo bwo kuburanisha busanzwe. Bisa naho biba bigabanyije ikirarane cy’imanza zo muri ubu bwoko zakagombye kuba zijya mu nkiko, mu iburanisha risanzwe.”
“dushishikariza cyane cyane ko nubwo buhuza cyangwa ubwumvikane bunakorwa mbere yuko imanza ziregerwa inkiko. Inkiko ubwazo zibanza kubashishikariza rikababwira ziti ariko ‘itegeko riteganya ko iki kibazo cyanyu gishobora no kurangira mu bwumvikane, cyangwa mu buhuza. Turagira ngo tubahe ayo mahirwe, munagerageze ubu buryo mbere yuko dukomeza uru rubanza’. Kandi abenshi barabyumva kubera ko baba banabibwiwe n’urukiko, n’abakozi b’inkiko.”
Kuva 2022, hatangijwe politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ahubwo bikanyuzwa mu bwumvikane, hamaze gukemurwa imanza 10,785. Ni mu gihe kuva kuya 1 Nyakanga (07) 2023, kugeza ku ya 30 Kamena (08) 2024, imanza 2,199 zarangiriye mu buhuza.
@ YASSINI TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


