Hari abagera ku mari benshi ariko abayibyaza inyungu ni bake

N’ubwo u Rwanda rwishimira kuba umubare w’Abanyarwanda bagerwaho na serivise z’imari ukomeje kwiyongera aho byibuze 96% bagejeje imyaka y’ubukure izi serivise zibageraho, ikigo gikora ubushakashatsi ku mikorere y’imari mu Rwanda kigaragaza ko hakiri inzitizi zikeneye ubukangurambaga kugira ngo umubare w’abagera ku mari ugendane n’uw’abayikoresha mu kwiteza imbere.

kwamamaza

Atangaza ku mugaragaro raporo ya 5 y’ubushakashatsi bushya ku uko abanyarwanda bagera kuri serivise z’imari FineScope 2024, Dr. Édouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe, yasabye inzego kudafata iyi raporo nk’imibare gusa, ahubwo ikifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ati “Ndashaka kandi gushimangira ko iyi raporo atari imibare gusa. Ni igikoresho cyiza cy’iterambere ry’ubukungu. Mureke twifashishe ubu bushakashatsi mu kubaka u Rwanda rukomeye mu kwihagararaho yaba iwacu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.”

Iyi raporo ya FineScop 2024, igaragaza ko muri uyu mwaka, abanyarwanda bagerwaho na serivise z’imari bageze kuri 96%.

Jean Bosco Iyacu, Umuyobozi mukuru w’ ikigo giharanira ko serivise z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR) gikora ubu bushakashatsi avuga ko ari intambwe ishimishije, ariko ko hari ahagikenewe imbaraga z’ubukangurambaga, by’umwihariko mu kubyaza ibigo by’imari inyungu binyuze mu nguzanyo.

Ati "abantu 96% tuvuga ko bafite serivise z'imari, ikigaragara nuko abenshi bakoresha konte zabo mu bijyanye no guhererekanya amafaranga cyangwa se amafaranga akahagera akishyura ntakindi, abakoresha inguzanyo ni bake cyane ubona twaravuye kuri 22%  muri 2020 tugeze kuri 24%, 2% ni gatoya cyane, abenshi abo twabajije bavuze ko batumva impamvu y'inguzanyo abo bakwiye kwigishwa mubyukuri ntiwatera imbere udafashe inguzanyo".

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, avuga ko ubushakashatsi nk’ubu buzabafasha kurushako kuzamura imyumvire y’ibigo by’imari mu gusobanurira abaturage ibirebana n’inguzanyo.

Ati "tumenya icyafasha kugirango byihute ni iki, imbogamizi zirimo ni izihe ahantu hataragerwaho mu buryo bushimishije nihehe, ikintu cy'inguzanyo kiracyari hasi cyane kandi ubucuruzi bukomeye bw'ibigo by'imari ni ugutanga inguzanyo, turimo kwibaza ngo ni iki cyakorwa kugirango abantu benshi barusheho kubona inguzanyo ni ikintu gifasha ibigo by'imari kurushaho kunoza serivise baha abantu".    

Imibare y’ubushakashatsi bwa AFR, igaragaza ko mu mwaka wa 2008 ubwo FineScop yakorwaga bwa mbere, abanyarwanda bageraga kuri serivise z’imari bari 48%, muri 2012 bageze kuri 72%, muri 2016 baba 89%, muri 2020 bagera kuri 93% mu gihe magingo aya abarenga miliyoni 7.9 bagejeje imyaka y’ubukure bangana na 96% aribo bagerwaho na serivise z’imari, mu gihe intego ya leta y’u Rwanda ari uko abanyarwanda bose bagejeje imyaka y’ubukure bagomba kugerwaho na serivise z’imari ku gipimo 100%.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jun 21, 2024 - 07:44