Hari abacuruzi biba abaguzi kubera kudakoresha iminzani itujuje ubuziranenge

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge(RSB) kiravuga ko amategeko yashyizweho ajyanye n’iyubahirizwa ry’ingero n’ibipimo mu bucuruzi mu Rwanda, agomba kubahirizwa mu rwego rwo kurengera umuguzi. Bigamije kandi no kwirinda ibihombo abacuruzi baterwa no gukoresha ibikoresho bipima bitujuje ubuziranenge. Icyakora bamwe mu baguzi bavuga ko bajya bahura n’ikibazo cy’uko hari bamwe mu bacuruzi babiba kubera gukoresha iminzani itujuje ubuziranenge.

kwamamaza

Kugirango abaguzi bagure ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi batibwe n’abacuruzi cyangwa se ngo abacuruzi bahombe bitewe no gupima nabi, barasabwa kujya babanza kureba ibipimo n’ingero bakoresha niba byujuje ubuziranenge, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n’ibipimo n’ingero mu kigo gitsura ubuziranenge, RSB, MAFREBO LIONEL.

Ati: “ icyambere agomba kureba ni ukureba igikoresho agiye kuguriraho gifite ibirango? Umuguzi afite ububasha bwo gufata icyemezo mugihe agiye kugura. Agiye kugura, ese umunzani urahari? Warasuzumwe? Ibyo akabireba kuko bimufasha kutibwa cyangwa kkuko hari igihe n’ugurisha ashobora kwibwa kubera ko ari gukoresha ibintu bitasuzumye, ni impande zombie.”

Icyakora abaguzi bahahira mu isoko rya Musanze riherereye mu intara y’Amajyaruguru, bahamya ko hari igihe bibwa n’abacuruzi kubera kudakoresha iminzani yujuje ubuziranenge.

Umwe ati: “  byambayeho rimwe ariko kuva icyo gihe ntabwo birongera kumbaho. Naje guhaha ibiro 8 by’umuceri nuko ngeze mu rugo nshira ku munzani wanjye, nsanga harimo ibiro 7! Numva bakoresha iriya minzani idasanzwe!”

Undi ati: “ rimwe na rimwe duhura n’imbogamizi tukagura ibituzuye kandi wowe uziko waguze kuri make, ariko kuko babiguhereye make bakaguha ibituzuye ugaanga ubigejeje mu rugo uziko wahashye neza , ariko ugasanga bakwiye bafite uko iminzani yabo bayinyonze!”

“ rero nk’abashyinzwe ubuziranenge bw’iminzani bagomba kubisubiramo bakareba impamvu ibibatera.”

Gusa abacuruzi bavuga ko ibyo bibaho bitewe nuko nta minzani yujuje ubuzirange bafite kuko ihenze.

Sembagare Ramlati; perezida w’isoko rya Musanze, yagize ati: “ iminzani yujuje ubuziranenge iramutse ibonetse byaba ari amahirwe kuri twebwe kuko kenshi induru zihari ni uko abakiliya bibwa cyane ku munzani. Umuntu aba ashaka kugura ibiro 100 bakamuha ibilo 70! Ushaka kugura ibiro 50, bakamuha 40!  Ariko haramutse hari iminzani y’ubuziranenge ntabwo umulikiya yakwibwa.”

“ Kuba nta minzani ni uko iy’ubuziranenge ihenze ariko turamutse tuyibonye ku isoko kuri makeya byaba byiza noneho buri mucuruzi wese tukamutegeka kuyigira.”

Ubusanzwe Itegeko no. 70/2019 rigenga iyubahirizwa ry’ingero n’ibipimo mu Rwanda, ryasohotse tariki 10/01/2020, risaba abantu bose bakoresha ibipimo n’ingero mu bucuruzi, gutanga ibipimo byuzuye, hagamijwe kurengera umuguzi no kwirinda ibihombo abacuruzi baterwa no gukoresha ibikoresho bipima bitujuje ubuziranenge.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’iri tegeko, hasohotse iteka rya Minisitiri No.002/Minicom/23, ryo ku wa 22/12/2023, rigena amabwiiriza yo mu rwego rwa tekiniki yerekeye ingero n’ibipimo. Ku buryo ubirenzeho ateganirizwa ibihano.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Mar 5, 2024 - 13:29