
Hakenewe ingamba zihamye zituma Afrika yihaza mu biribwa
Sep 4, 2024 - 07:52
Mu gihe hari abanyarwanda bataka kutihaza mu biribwa bya bimwe mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, arahamagarira abafite aho bahuriye no gufata ibyemezo bose ku mugabane wa Africa gufata ingamba ziruseho mu guteza imbere imirire iboneye n’ubuhinzi n’ubworozi.
kwamamaza
Abarenga ibihumbi bine bitabiriye inama y'Ihuriro nyafurika ry'ubuhinzi n'ibiribwa (Africa Food System Forum) yitezweho kuzaganirwamo zimwe mu ngingo zireba uru rwego zirimo kurebera hamwe uburyo bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe kuri uyu mugabane, ni ababarizwa mu nzego zitandukanye zirimo izifite aho zihuriye n'ubuhinzi n'ubworozi, ibigo by'imari ndetse n'imiryango nterankunga ifasha za Leta mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

Ni inama isanze bamwe mu Banyarwanda batihaza mu biribwa biturutse ahanini kubyo bagaragaza nko guhendwa bikomeye n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko.
Ku nzobere mu bijyanye no guteza imbere ibiribwa n’ubuhinzi, bavuga ko iki ari ikibazo rusange ku mugabane wa Afrika.
Dr. Agnes Kalibata, Umuyobozi w'Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi (AGRA), agaragaza ko umugabane wa Afrika mu gihe waba udafashe ingamba, ushobora kuzahura n’ibibazo byugarije uruhererekane rw’ibiribwa.

Ati "ibintu bitwugarije cyane ni 2; ihinduka ry'igihe, ubushyuhe bwinshi cyane bugenda budusubiza inyuma mu buryo bugaragara, icya 2 kitwugarije ni imibonekere y'amafaranga, kugirango dushore imari mu buhinzi bigenda biba ikibazo, ku baturage babikora no kuri leta ibyo bibazo bikomeza kuba ingorabahizi".
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, yasabye ubufatanye bwa za leta n’abikorera mu gufata ingamba ziboneye zigamije gutuma abatuye uyu mugabane wa Afrika bihaza mu biribwa.

Ati "inshingano twese zitureba, ni ugushyiraho ingamba zihuriweho mu gukemura izi nzitizi, tugomba kubigira ibyacu mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa ibyemezo bituma turushaho kwihaza mu biribwa. Ibyo bizatuma tugera aho twifuza, aho buri munyafurika wese azaba yihagije mu biribwa bihagije kandi biboneye".
Intego ya 2 muri 17 za ONU z’iterambere rirambye SDGs igamije ko muri 2030 nta muntu numwe uzaba agihura n’inzara, nyamara kugeza ubu imibare itangwa na ONU igaragaza ko iyi ntego ibihugu byagerageje kuyishyira mu bikorwa bitaragera kuri 20% mu gihe aho itarashyirwa mu bikorwa na busa harenga 60%.
Inama y'Ihuriro ry'Ubuhinzi n'Ibiribwa (Africa Food System Forum) iri kubera mu Rwanda, yatangiye kuri uyu wa mbere izarangira ku wa gatanu tariki ya 6 uku kwezi kwa 9, yitezweho kuzaganirwamo zimwe mu ngingo zireba uru rwego zirimo kurebera hamwe uburyo bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe kuri uyu mugabane.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


