
Hakenewe iminara 2 500 yo gukwirakwiza interineti yihuta ku baturage bose
Nov 6, 2025 - 08:42
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hakenewe gushora miliyari 433.4 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubaka iminara mishya ya interineti, igamije kugeza serivisi kuri abaturage bose, by’umwihariko mu byaro n’utundi duce tudatuwe cyane. Yashimangiye ko hakenewe iminara 2 500 kugira ngo mu gihugu hose hagezwe interinet kandi yihuta.
kwamamaza
Imibare ya Minisiteri y’Ikiranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yerekana ko mu baturarwanda 100, 83 muri bo ari bo bagerwaho na interineti. Ni mu gihe 17 basigaye ntayo babona.
Minisiteri y'ikoranabuhanga, itumanaho na Inovasiyo (MINICT) igaragaza ko abo biganjemo abatuye mu bice by'ibyaro ndetse n'ahadatuwe cyane.
Mu gukemura iki kibazo, Minisitiri wa MINICT, Ingabire Paula, avuga ko hakenewe kongera iminara 2,500, yiyongera ku yindi 1,700 isanzwe ihari, kugira ngo abaturarwanda bose bagerweho na interineti yihuta ku kigero cy'100%. Kugira ngo ibi bigerweho bisaba amafaranga angana na miliyoni 300 z'amadolari y'Amerika (miliyoni 433.4 z'amafaranga y'u Rwanda).

Guss nta gihe MINICT itangwa ibi bizaba byakorewe. Minisitiri Ingabire yagize ati:" Uyu munsi ntitwabaha itariki cyangwa ngo mu myaka runaka bizaba byarangiye byose bizaterwa n’igihe tuzabonera ayo mafaranga. Igihe tuzayabona bizadusaba igihe kitarenze imyaka itatu kugira ngo iyo minara ikenewe ibe yageze ahantu hose mu gihugu.”
Ku rundi ruhande, anavuga ko kugira ngo abaturarwanda 97 mu ijana bagerweho na interineti, Minisitiri Ingabire Paula, yavuze ko bisaba iminara iri hagati ya 720 na 800.
Ku rundi ruhande, ubushakashatsi ngarukamwaka bwa RGB (2024/2025) bwagaragaje ko serivise zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda zingana na 66.9%, bikaba bigaragaza ko hakiri icyuho mu kugeza izo serivisi ku baturage.
ibi byiyongeraho impungenge z'agaragajwe ku kibazo cyo kutabona interineti mu bice bimwe na bimwe by'igihugu, aho bidindiza serivise zitangwa hisunzwe ikoranabuhanga zirimo iz’ ubuzima, uburezi, ubuhinzi, kwishyura imisoro, iz’ubutaka ndetse n’izindi.
Minisitiri Ingabire Paula yagaragaje ko amasosiyete y'itumanaho bifite ubushobozi bwo kubaka iminara mishya 220, kqndi hakurikijwe uburenganzira abifitiye, bityo hari icyuho cy'iminara igera kuri 500 itarubakwa.

Mu gukemura ikibazo, hafashwe ingamba zo gushyiraho ikigega cyizajya gifasha ibikorwa byo kwagura ibikorwa remezo by’itumanaho.
Leta yafashe ingamba zo gufasha ayo masosiyete, hashyirwaho ikigega kizajya kibika 4% by’amafaranga yinjiza, ayo mafaranga akajya ashyirwa mu mishinga yo kwagura ibikorwa remezo by’itumanaho. Kuva mu 2019, icyo kigega cyubatse iminara 233.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


