Hagiye gushyirwaho igororamuco rikorewe mu muryango

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe igorora muco mu Rwanda buravuga ko hari kubakwa uburyo bw’igororamuco rikorewe mu muryago ryitezweho gufasha mu gukumira ko abantu bagera ku kigero cyo kujyanwa mu bigo ngororamuco ndetse no guherekeza abava muri ibyo bigo mu muryango igihe bashoje kugororwa. Nimugihe abaturage bemeza ko ibyo byagabanya ibibazo byabagoreka umuco.

kwamamaza

Ikigo cy’igororamuco kivuga ko hatangiye uburyo bw’igororamuco rikorewe mu muryango, nyuma y’igihe kinini Leta y’u Rwanda ishora akayabo k’amafaranga arenga miliyoni 80 mu bikorwa byo kugorora abajyanwa mu bigo ngororamuco.

Gusa kur’ubu, NIYITEGEKA JMV; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima n’Igororamuco muri iki kigo, avuga ko iyi gahunda yo mu muryango itegerejweho umusaruro.

Ati: “igororamuco rikorewe mu muryango ni ibikorwa byose ndetse n’imyitwarire igamije gukumira imyitwarire mibi mu bana no mu bakuru binyuze mu burezi n’uburere ndetse no kugarura mu nzira abitwaye nabi. Ndetse hakiyongeraho gufasha kuba bariya banyuze mu igororamuco bafashwa guherekezwa kugira ngo basubire ku murono neza.”

Ku ruhande rw’abaturabe, bamwe bavuga ko ibi bibaye byaba inzira nziza yo kunoza igororamuco usanga ridatanga umusaruro uhagije kuko nta ruhare rwabo rurimo.

Mu kugaragaza impamvu z’ibyo, umwe yagize ati: “byafasha kuko kera iyo umwana yakosaga, aho akosereje nibo bamuhanaga. Ariko ubu ukora ku mwana wundi bikaba induru, bikagera no muri Leta, ahubwo bakanagufunga. Ni aho ngaho bipfira.”

“murumuna wanjye avuye Iwawa ejo bundi ariko ntabwo byamushizemo, yarongeye yiba ibinyiteri by’imodoka! Nuko arongera subirayo!”

Undi ati:“dushyize hamwe twabishobora. Ababyeyi n’abarezi b’ibigo twabishobora.”

“duhabwa ubufasha n’igihugu nk’abantu bavuye mu bigo ngororamuco. Rero ababyeyi baguhaye ubwo bufasha, n’ubundi wayifata neza.”

“nta guhanana! Niba mbonye umuntu umwe akubise ivide [icupa] kandi bari bari kumwe mu kabari basangira nuko nkagenda nkababwira nti ese mupfuye iki?Ntibanyumve ahubwo bagahindukirana njye akaba ari njye bakubita!”

Igororamuco rikorewe mu muryango rizajya riba rihagarariwe na Komite ya buri mudugudu hongewemo buri Mutwarasibo muri uwo mudugudu.  Gusa nanone ushobora kwibaza niba aba abafite ubumenyi ku birebana n’igororamuco?

Daniel LEDAMA; Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hope For Life Ministry, Umuryango utari uwa Leta uzafasha muri iyi gahunda, yagize ati : «imbogamizi ihari ni uko hakenewe imbaraga nyinshi mu kongerera ubushobozi n’ubumenyi kuri abo bantu kugira ngo babashe kubikora neza. »

«  nkuko muri ibyo bigo bafite abajyanama, abahugukiwe ubuzima bwo mu mutwe, abasocial worker, ubwo bumenyi bugeze ku bandi bantu kuko nibo bavuga ngo ni first responders. » 

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa ibigo bitatu by’igororamuco, hakiyongeraho amagororero y’igihe gito y’uturere n’Umujyi wa Kigali. Ibi kandi bijyanye n’ubwiyongere bw’abakenera serivice z’igorora.

Nimugihe imibare y’ikigo gishinzwe igororamuco igaragaza ko mu magororwa 100 bagororerwa mu bigo ngororamuco, nibura 23 bongera bagasubirayo.

Ibi byiyongeraho kuba mu kwezi kwa 4 uyu mwaka,  Police y’igihugu garagaje ko mu rubyiruko ibihumbi bine rwasezerewe mu bigo ngororamuco by’ Iwawa na Nyamagabe mu ntangiriro z’uyu mwaka, abangana na 10% bahise bongera gufatirwa mu byaha by’ubujurura.

Ibyo bikaba ibigaragaza ko hakenewe izindi mbaraga ziganisha ku bufatanye mu igororamuco.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Aug 29, 2023 - 18:17