
Hagaragajwe ishusho ijyanye n'uko ifaranga ry'u Rwanda ritakaza agaciro
Dec 1, 2025 - 17:21
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje hafashwe ingamba zafashije mu kugabanya igitutu ku guta agaciro kw'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'idorali rya Amerika, by'umwihariko bitanga umusaruro kuva muri Mutarama (01) kugeza Nzeri (09) 2025. Ubuyobozi bwa BNR buvuga ko uyu mwaka igitutu cyagabanutse kigera kuri 4,2% ugereranyije n’umwaka ushize aho cyari kiri ku 12,5%.
kwamamaza
Ibi Guverineri Soraya Hakuziyaremye yabigarutseho ubwo yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa byakozwe muri 2024/2025, ku wa 1 Ukuboza (12) 2025.
Yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ku kigero cya 9,6% ugereranyije n’Idolari rya Amerika, mu gihe kugera muri Kamena (06) 2024 ryari ryataye agaciro ku rugero rwa 12,5%. Yavuze ko kuva muri Mutarama (01) 2025 habayeho igabanuka kuko ifaranga ry'u Rwanda ryatawe agaciro imbere y'amadovize ku kigero cya 4,2%.
Yagize ati:"Iyo tunareba no ku isoko uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’Idolari rya Amerika, kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2025, igitutu cyari ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda cyagabanyutse kuko ubu ugutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Idolari rya Amerika ubu biri kuri 4,2%, tukaba twizeye ko uyu mwaka tuzawurangiza uko ifaranga ryataga agaciro mu myaka ishize byaragabanyutse.”
Yasobanuye ko ibi byatewe ahanini no gushyiraho amabwiriza abuza kwishyuza mu madovize no kuvugurura za politiki z’ifaranga.
"Ikindi ni uko ku isoko mpuzamahanga byagiye bigaragara Idolari rya Amerika rigenda ritakaza agaciro ugereranyije n’andi madovize akomeye ku Isi cyane cyane kubera inyungu ya banki nkuru ya Amerika na yo yagiye imanuka muri uyu mwaka wa 2025.”
Indi mpamvu yagaragajwe nk'ituma ifaranga ry'u Rwanda ritakaza agaciro, harimo kuba n'idorali rya Amerika ubwaryo ryaragiye rita agaciro ku isoko mpuzamahanga, imbere y'andi madevize akomeye ku isi, bitewe no kubaganyuka kw'inyungu za Banki Nkuru ya Amerika.
Banki Nkuru yerekanye ko ku isoko ry’ivunjisha, iigipimogihari ari iko uyu munsi ushaka Idolari atanga 1456Fr, mu gihe urifite ahabwa 1446 ku Idolari rimwe.
Mu rwego rwo kugabanya izamuka ry’ibiciro, Guverineri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko politiki ya Banki Nkuru yashyizwe mu bikorwa yatumye n'umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugabanuka, aho muri Nzeri (09) 2025 ibiciro byariyongereyeho 7,3% ugereranyije n'ukwezi nk'uko muri 2024, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, iby’ibinyobwa n’itabi, kimwe n’ibiciro by’ingufu.
Icyakora Banki Nkuru ivuga ko yizeye ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira igitutu cy’ifatanga ritarenze 5%, bitewe n’ukwiyongera kw'ibyoherezwa mu mahanga birimo nk'ikawa, amabuye y'agacuro n'ibindi bituma amadevize yinjira ari menshi mu gihugu.
Ibi kandi ngo ibijyanisha no gukomeza gifata ingamba zigamije kubungabunga agaciro k'ifarqnga n'ubukungu bw'igihugu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


