Hagaragajwe icyuho gikomeye mu micungire y’imari ya Leta

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry'u Rwanda (T.I Rwanda) watangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, imikoreshereze ya miliyari 2057,6 Frw mu turere no mu Mujyi wa Kigali, ni ukuvuga 99%, yaranzwe n’amakosa akomeye yateje igihombo cya Leta, ahanini aterwa n’imitangire mibi y’amasoko ya Leta, ikoreshwa ry’amafaranga ridafite ibisobanuro n’imiyoborere idahwitse.

kwamamaza

Ibi byagaragajwe ku wa 2 Mata (04) 2026, muri raporo y'ubusesenguzi bwakozwe mu mikoreshereze y'umutungo wa Leta ishingiye kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta.

Iyi raporo ya Transparency International Rwanda igaragaza ko miliyari 2057,6 Frw zikoreshwa n’uturere n’Umujyi wa Kigali, zingana na 99% by’ingengo y’imari, zakoreshejwe mu buryo burimo amakosa atandukanye, amwe yateje igihombo gikomeye kuri Leta.

Iri sesengura ryerekanye ko 40% by’amakosa agaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta, aho hakunze kugaragara kunyuranya n’amategeko, bigatanga icyuho gishobora kubyara ruswa. Hari kandi gukoresha amafaranga adafite ibisobanuro, gushora mu manza Leta igatsindwa, ndetse no kwishyura abakozi ba baringa.

TI Rwanda yagaragaje ko mu mwaka wa 2023/2024, igihombo cyageze kuri miliyari 14,25 Frw, kikaba cyariyongereye cyane ugereranyije na miliyari 4,08 Frw zo mu mwaka wabanje wa 2022/2023. Muri ayo mafaranga harimo miliyari 10,08 Frw yari kuri konti y’Umujyi wa Kigali yagombaga kwifashishwa mu kwishyura ingurane z’abaturage.

Muri rusange, miliyari zirenga 13 Frw zagaragaye ko zakoreshejwe ariko zidafite ibimenyetso bisobanura uko zakoreshejwe, mu gihe imicungire mibi y’imitungo y’uturere no kutayandikisha yageze kuri miliyari 715,105 Frw, bivuye kuri miliyari 369,56 Frw mu mwaka wabanje.

Ku rundi ruhande, TI Rwanda yagaragaje ko hari n’amakosa atajyanye no gusohora amafaranga, ahubwo ajyanye n'imiyoborere, hagaragaye amakosa mu mikoreshereze y'arenga miliyari 1.343 Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko imitangire y’amasoko ya Leta ikomeje kuba icyuho gikomeye cya ruswa, asaba ko hashyirwa imbaraga mu kubahiriza amategeko no guhana abayarengaho.

Yagize ati:" Kutubahiriza amategeko y’imitangire y’amasoko ya Leta byakogombye kugenda bigabanyuka. Ni ho hagaragariramo bya bibazo twagarutseho byo kubaka ibikorwaremezo bidakoreshwa.”

Yongeraho ko “Ikintu kijyanye n’amasoko n’imitangire yayo ni ho hagaragarira ruswa nkatwe dushinzwe kuyirwanya, ni naho hihisha bya bifi binini. Bivuga ko hakagombye gutungwa isitimu no gukaza amategeko y’imitangire y’amasoko no guhana ba bandi batubahirije amategeko kabone nubwo utabona ko hari amafaranga yakiriye.”

Yagaragaje ko hari aho usanga uturere dukoresha ingengo y’imari mu mitungo itabyazwa umusaruro uko bikwiye, harimo nko kubaka amasoko ahategereye abaturage, gushyira inganda ahadakwiriye, hoteli zitabyara umusaruro n’ibindi bituma abantu bahombya igihugu.

Yanavuze ko hari n'ibishyirwa mu bikorwa ariko kubikora harimo amakosa bigira ingaruka ku mikoreshereze y'imari ya Leta.

Ku ruhande rwa Leta, Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kubana Richard, yavuze ko iri sesengura nk'iri ribafasha kwikosora no kumenya aho ahashyirwa imbaraga. Yavuze ko mu rwego rw’amasoko ya Leta hagiye kongerwa imbaraga kugira ngo inzego za Leta zikurikize amategeko.

Ati:"Biriya batugaragarije natwe tuba twisesenguye tukabibona, hari aho usanga haburamo ibyangombwa runaka, inyandiko runaka ariko ni ibintu bisaba gukorana. Uko tugenda tubigaragarizwa tugenda tubinoza kurushaho.”

Raporo igaragaza ko nubwo hari uturere 22  twashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru ku kigero kirenga 70%, hari utundi 9 twazishyiize mu bikorwa ku kigero kiri munsi yayo, aho Akarere ka Ngoma kari kuri 47%, naho Umujyi wa Kigali ukaba kuri 51%.

Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho gikomeye mu micungire y’imari ya Leta, bisaba kongerwamo imbaraga mu gukumira ruswa, gukaza amategeko no guteza imbere imiyoborere myiza.

@Igihe

 Apr 3, 2026 - 12:08