Minisitiri Mimosa yahaye umukoro Amavubi.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye Ikipe y’Igihugu “Amavubi” gushimisha Abanyarwanda batsinda Mozambique mu mukino bafitanye mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

kwamamaza

Mimosa yabigarutseho ku wa gatatu  ku itariki  ya 14 Kamena(06) 2023, ubwo yasuraga Ikipe y’Igihugu mu mwiherero wo kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izakiramo Mozambique.

Minisitiri Mimosa yavuze ko bashyigikiwe ndetse ko bafite inshingano zo gushimisha Abanyarwanda batsinda Mozambique.

Yagize ati “Mureke uyu munsi duhindure amateka yabaye mu myaka 20 ishize. Murashyigikiwe kandi mufite inshingano zo gushimisha Abanyarwanda mutsinda Mozambique.”

Yakomeje avuga ko yagize umwanya wo kuganira n’umutoza agasanga yishimiye ikipe afite, anabibutsa ko uyu mukino ari uwa nyuma.

Yagize ati “Nagize umwanya wo kuganira n’umutoza kandi ku ruhande rwe avuga ko yasanze afite ikipe idasanzwe ndetse ishoboye. Iyo abantu bagiye mu mukino wa nyuma batanga imbaraga zose, ibishoboka byose biratangwa.”
Umukino u Rwanda ruzakiramo Mozambique uteganyijwe ku Cyumweru, ku itariki ya 18 Kamena(06) 2023, uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Aya makipe yombi ari mu Itsinda L riyobowe na Sénégal ifite amanota 12 yamaze no kubona itike, Bénin na Mozambique zifite ane mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n’amanota abiri.

@Inkuru ya Blaise Gakunze/Isango Star.

 Jun 15, 2023 - 12:54