Gushyira amafoto y’uwo mukundana/uwo mwashakanye ku mbuga nkoranyambaga: urukundo cyangwa kutizerana?

Muri iki gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga bimaze kuba igice cy’ubuzima bwacu bwa buri munsi, abantu benshi bagaragaza amarangamutima yabo banyuze kuri WhatsApp, Facebook, Instagram cyangwa TikTok. Mu bakundana no mu bashakanye, bamwe bakunze gushyira amafoto bari kumwe, amagambo y’urukundo ndetse n’ubutumwa bwo gushimangira umubano wabo ko ari mwiza. Ariko se ibyo byaba ari ikimenyetso cy’urukundo nyakuri cyangwa hari aho byaba bihishe ikibazo cyo kutizerana?

kwamamaza

Hari abemera ko gushyira amafoto y’umukunzi cyangwa uwo mwashakanye ku mbuga nkoranyambaga ari uburyo bwo kumwereka agaciro no kwishimira ko mufitanye umubano mwiza,kandi ngo kuri bo, ni kimwe nko kuvuga bati "ndamwishimiye kandi sinatinya kubigaragaza." Bemeza ko iyo umuntu akunda undi nta mpamvu yo kumuhisha, cyane cyane mu gihe mwese mwiyumvamo umutekano n’icyizere.

Bamwe bavuga ko amafoto y’abakundana cyangwa abashakanye ashobora no gutanga ubutumwa bwiza ku bandi,bwerekana ko urukundo rugihari kandi ko kubaka umuryango bigishoboka. Hari n’abafata ayo mafoto nk’uburyo bwo kubika amateka y’ibihe byiza banyuranyemo.

Ariko kandi, hari abandi babibona ukundi,bemeza ko hari igihe gushyira amafoto menshi cyane ku mbuga nkoranyambaga y'uwo mukundana cyangwa mwashakanye,bishobora kuba bifite aho bihuriye no gushaka kwereka abandi ko uwo muntu "afitwe" ngo hatagira undi umwegera.Aha ni ho bamwe baheraho bavuga ko bishobora kuba bishingiye ku kutizerana hagati y’abakundana cyangwa abashakanye.

Abasesenguzi b’imibanire bavuga ko urukundo rutapimirwa ku mubare w’amafoto cyangwa ubutumwa umuntu ashyira ku mbuga nkoranyambaga,kuri hari imiryango ibanye neza cyane kandi itajya ishyira amafoto yayo ku mbuga nkoranyambaga,ugasanga hagati yabo huzuye icyubahiro, ibiganiro n’icyizere. Hari kandi n'abahora bagaragaza urukundo ku mbuga nkoranyambaga, ariko inyuma yabyo bafite amakimbirane akomeye.

Hari n'igihe umwe mu bakundana yumva ababazwa no kuba mugenzi we atajya amushyira ku mbuga nkoranyambaga,bamwe bakabifata nk’ikimenyetso cyo guhishwa cyangwa kutishimirwa. Icyakora, inzobere mu mitekerereze zigaragaza ko abantu badasa,ko hari abakunda ubuzima bwabo bwite kandi bakumva badashaka kubushyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo berekane urukundo.

Ikibazo gikomeye si amafoto ubwayo, ahubwo n'impamvu aba yashyizweho,kuko iyo bikorwa mu bwisanzure, mu bwubahane no mu rukundo, bishobora kuba uburyo bwiza bwo kwishimira umubano. Ariko iyo bikorwa kubera igitutu, gushaka gushimisha abandi cyangwa kugenzura uwo mukundana, bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo cyihishe mu mubano.

Abashakanye n'abakundana bagirwa inama yo kubaka icyizere hagati yabo aho gushingira ku byo abantu babona ku mbuga nkoranyambaga,kuko amafoto ashobora kunezeza abantu mu kanya gato, ariko icyizere n’urukundo nyakuri ni byo biramba kandi bikubaka umuryango uhamye.

Mu muryango cyangwa mu rukundo, icy’ingenzi s'ibyo abantu babona kuri internet, ahubwo ni amahoro, ubwubahane n’ukuri biri hagati y’abakundana.

By Diane Batsinda.

 May 14, 2026 - 10:30