
Guceceka kwica buhoro buhoro mu miryango
Apr 29, 2026 - 10:33
Mu muryango, amagambo afite imbaraga,ashobora kubaka, agahuza abantu, agakiza n'imitima. Ariko iyo ayo magambo abuze, hasigara icyuho gikomeye kidahita kigaragara inyuma, ariko kigenda cyangiza umubano buhoro buhoro.
kwamamaza
Muri iki gihe, hari imiryango myinshi igaragara nk’iyituje, itarimo amakimbirane agaragara, ariko inyuma y’iyo sura y’amahoro, har'uguceceka gukomeye. Abashakanye bakabana badashwana, ariko ntibanavugane ku by’ingenzi. Bakaba hamwe, ariko buri wese ari mw' isi ye.
Guceceka mu muryango si amahoro, nk’uko bamwe babitekereza, har'igihe biba ari uburyo bwo guhunga ibibazo aho kubikemura,iyo ikibazo kivutse, aho kuganira no gushaka igisubizo, bamwe bahitamo kwicecekera, bakeka ko igihe kizabikemura. Ariko Akenshi, igihe ntigikemura ibibazo bitavuzweho.
Iyo abantu bataganira, ibintu bito bitangira kwegeranya uburemere. Icyo umuntu yababajweho ejo, akacyihorera, kikiyongera ku cyo yababajweho uyu munsi. Mu gihe runaka, umutima wuzura ibitekerezo n’amarangamutima atigeze asohoka, bigahinduka umutwaro uremereye.
Ikindi, guceceka gutuma abantu batangira gutandukana mu mitekerereze no mu byiyumvo. Nta gusangira ibitekerezo, nta kumenya uko undi ameze by’ukuri,icyo gihe, n’iyo baba babana,mu by’ukuri baba baratandukanye.
Mu miryango imwe n’imwe, guceceka byabaye nk'umuco aho usanga abantu babanye imyaka myinshi, ariko bakaba batagirana ikiganiro gifatika ku buzima bwabo, ku nzozi zabo, cyangwa ku bibazo bafite. Ibi bituma urugo rusa n’uruhagaze neza inyuma, ariko imbere rwaratangiye gusenyuka.
Icyakora, guhindura ibi birashoboka,ariko bihindurwa no gufata icyemezo cyo kongera kuvugana.Ntabwo byoroshye gutangira ikiganiro nyuma y’igihe kirekire cy’ituze ridafite ubuzima, ariko ni intambwe ya mbere igana ku gukira kw’umuryango.
Kuganira ntibisaba amagambo menshi, bisaba ukuri n’ubushake bwo kumva no kumvwa,ni ugufungura umutima, ugaha umwanya uwo mwashakanye wo kuvuga, no kwakira ibyo avuze, utihutira kumucira urubanza.
Imiryango ikomeye si itarimo ibibazo, ahubwo ni ishobora kubivugaho no kubikemura. Iyo abantu bongeye kuvugana, bongera kumenyana, bagasubirana icyizere, n’urukundo rukabona aho ruturuka.
Guceceka rero si igisubizo. Ni ikibazo gihisha ibindi bibazo byinshi,mu gihe amagambo ashobora kwica, ni na yo ashobora gukiza.
By Diane Batsinda
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


