
Gisagara: Babangamiwe no kubakirwa ubwiherero bw'umurimbo
Aug 26, 2024 - 15:53
Abatuye mu Murenge wa Kibirizi nabakoresha umuhanda Huye-Ndora, baravuga ko babangamiwe no kuba barubakiwe ubwiherero bwumurimbo. Bavuga ko ubu bwiherero bufungurwa basuwe numuyobozi mukuru cyangwa igihe habaye isiganwa ryamagare, naho mu yindi minsi ukubwe akabura uko yigenza bigatuma hari abakwirakwiza umwanda. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko butari buzi iby'iki kibazo ariko bugiye kubikurikirana.
kwamamaza
Abaturage bavuga ko ubwiherero bwa rusange bwubatswe mu Murenge wa Kibirizi, mu rugabano rwa Huye na Gisagara buhora bufunze, bugafungurwa igihe habaye iminsi mikuru nkisiganwa ryamagare rikunda kwerekeza muri aka karere. Banavuga ko n'igihe basuwe nabayobozi bakuru ku rwego rwigihugu nurwIntara nabwo bufungurwa.
Bavuga ko kuba budakora bibangamira abagenzi nabahinga umuceri mu gishanga gihari, cyane mu gihe babukeneye.
Umwe yagize ati:" Ziriya toilette ni nk'umurimbo kuko ntabwo nk'aka kanya mwajyamo ngo mubone umuntu wabafungurira, haba hafunze! hahora hafunze. "
Undi ati: " Babwubatse bavuga ngo ni ubw'abagenzi bagenda ku muhanda noneho barangije kubwubaka nuko abagenzi baza bakabura uko biherera. Hari nk'ikintu cyabaye niho bayifungura. Nka gutya abadepite baje kwiyamamaza cyangwa hari nk'ikibazo runaka cyabaye ku karere, uwo ( ufungura) aba ahari."
" Hashize igihe kinini tuhanyura bufunze, nta munsi turahaca bukinguye ngo tumenye niba se bunacuruzwa ngo tubwishyure nibura bunakora, kandi muruzi bwaragiyeho amafaranga."
Abaturage bifuza ko ubu bwiherero bwajya buhora bufunguye, bugakora icyo bwubakiwe. Bamwe bavuga ko kuba budakora babibonamo igihombo kuri leta nabaturage kuko bwatwaye ingengo yimari yakabaye yarakoze ibindi.
Umwe ati:" Birabangamye! Mukore ubuvugizi bafungure nuko tujye tujyamo! nonese murabona hari umuntu uhari? Nonese bakwiherera hehe hakinze?!
Undi ati: " ubundi bwakagombye gukingurwa noneho kugira ngo bugirirwe isuku nuko nibura bukagira umukozi uzajya ubugeraho ariko na wa mugenzi cyangwa wa muhinzi yakubwa akabona aho yitabarirwa."
"icyifuzo dusaba ubuyobozi cyangwa Akerere ka Gisagara ni uko bushyiraho umuntu noneho nkuko bayubatse tujye tumwishyura nta kibazo."
Umunyambaganga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Kibirizi, GIRANEZA Crisante, avuga ko atari azi iby'iki kibazo, ariko agiye kugikurikirana.
Ati:" Kampani yatsindiye amasuku ku karere ifite umukozi wayo yahashyize uhakora umunsi ku wundi. Ashobora kuba wenda yahatambuka mu masaha yatashye kuko akora ataha. Twakurikirana imikorere yiwe kuko wenda hashobora kubaho uburangare nuko ntahagere ku gihe ariko ubundi ni umuntu ubihemberwa buri kwezi."
Uretse gufasha abagenzi, abaturage bavuga ko igihe ubu bwiherero bwaba bukoze igihe cyose, byafasha nabahinga umuceri mu gishanga cya duwani.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star_Gisagara.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


