
Gisagara: Abakora mu nzego zibanze bagiye kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa.
Oct 13, 2023 - 19:11
Abayobozi bo mu nzego z'ibanze baravuga ko bagiye kurushaho kurwanya ihohoterwa. Ninyuma yaho baherewe amahugurwa n'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenza (RIB).
kwamamaza
Abakora muri izi nzego mu karere ka GISAGARA bagaragarijwe n’ urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, uko bakwiye kugira uruhare rwimbitse mu kurwanya ihohoterwa nk'abahora hafi y'umuturage.
Umwe mu bafashije aba bayobozi, yagize ati: “ni uruhe ruhare mutekereza inzego zibanze zifite mu gukumira ihohoterwa? Ikindi bamwe muri mwe muri victime y’ihohoterwa! Mwebwe abayobozi b’Imidugudu muba muri hehe? Umusaza arakubitwa agakurwa amenyo 31, hagasigarana rimwe, buri munsi mubibona. Iyo wigisha uba uhindura imitekerereze y’umuntu.
Ntaganira Munana Emmanuel; Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha muri RIB, yabwiye aba bayobozi ko hari n'ihohoterwa rikorerwa mu bitekerezo nk'aho umwana yitwa izina ry'irigenurano.
Ati: “Barajiginwa! Bamporiki, Jyamubandi… murumva ayo mazina?!”
Abaturage n'aba bayobozi bo mu nzego z'ibanze bitabiriye ibi biganiro, bagaragaje nko kwita izina ry'igenurano umwana ari ihohoterwa ribaye rishya mu matwi yabo. Bavuga ko kera kuryita umwana utabaga umwanze. Icyakora bakavuga ko batahanye umukoro.
Umwe ati:“Hoya, ntabwo yabaga amwanze! Ntabwo umubyeyi w’umwana yabaga azi yuko ari icyaha, ari bibi!”
Undi ati: “kwita amazi nkayo rero mbega byari nk’umugani!”
“Hari ihohotera ribabaza umutima. Tugiye kubigisha ko ihohoterwa baba bakorewe tugiye kubikumira.”
“ngiye kubwira abaturage bubahane bareke guhohoterana. Abagabo bareke gutonganya abagore babo, bajye bubahana. Muri make nibyo nkuyemo.”
Aba bayobozi babwiwe amoko y'ihohoterwa nk'iryo gukubita no gukomeretsa, irishingiye ku gitsina, irishishingiye ku mutungo, irikorerwa abana n'abagore. Biyemeje kugira uruhare rwimbitse mu kurirwanya ndetse no gutangira amakuru ku gihe, hirya no kuno aho bayumvise.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


