
Gicumbi:Barishimira ko amatara yo ku muhanda asigaye yaka akabarinda abajura
Feb 7, 2024 - 09:45
Nyuma y’inkuru twabagejejeho mu kwezi kwa mbere abatuye n’abagenda umugi wa Gicumbi amasaha y’umugoroba basaba ko amatara yo ku muhanda yazimye yakorwa, ubuyobozi bw’akarere bukabizeza ko agiye guhita akorwa, ubu abaturage barishimira ko basigaye bagenda amasaha y’umugoroba babona neza bikabarinda n’abajura.
kwamamaza
Abaturage bo mu karere Gicumbi ubwo bagaragazaga ikibazo cy’amatara yo ku muhanda ataka bikabateza ubujura bw’ababamburaga ibintu byabo.
Umwe ati "tugenda twikanga, nta muntu ushobora kugenda ari wenyine hano hantu kuko haba hari abajura, mugenda muri babiri cyangwa batatu".
Undi ati "ubu amatara yazimye bisaba kugirango utahe hakiri kare kugirango uhace habona, uhaciye amatara ataka ushobora guhura n'ibisambo bikaba byahakunigira".
Nyuma yo gukora iyi nkuru ubu amatara yaratse hose, bamwe mu bakoresha imihanda itandukanye bakaba bishimira ko ubu bagenda neza nta kibazo cyo kwikanga abajura bafite gusa basaba ko ababishinzwe bajya bayitaho kugirango batongera kugenda mu mwijima.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi w’agateganyo Uwera Parfaite, avuga ko bagenda basana ibikorwaremezo birimo amatara yo ku muhanda n’imihanda bitewe n’ubushobozi buhari.
Ati "tuba dufite amasezerano na rwiyemezamirimo usana ibikorwa byangiritse, yaba ari mu mihanda, yaba ari amatara n'ibindi, iyo bigenze gutyo akaba ari ikibazo kigaragara ariko n'ubushobozi buhari bakadukorera ariko dukoresha uko dushoboye kugirango gusanwa bibeho igihe bibaye ngombwa".
Amatara yo ku muhanda ari mu bice bimwe bigize umujyi wa Gicumbi ariko hari abifuza ko aya matara yakongerwa akagezwa no mu dusantere turi mu nkengero z’umujyi.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Gicumbi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


