
Gicumbi: Abatishoboye batanga imishinga yabo ikangwa bazira kubura amafaranga y'irondo
Sep 24, 2024 - 13:24
Hari abatuye murenge wa Kaniga batishoboye bakoze imishinga ibateza imbere ngo bahabwe inguzanyo igenerwa abatishoboye ariko imishinga yabo ntiyakirwa n’ubuyobozi bw’Akagari kabo. Bavuga ko bazize ko batatanze amafaranga y’irondo. Icyakora ubuyobozi bw’Umurenge wa Kaniga buvuga ko byatewe nuko imishinga yaje ari myinshi hakakirwa imishinga mike.
kwamamaza
Abaturage batishoboye bahuriye kuri iki kibazo ni abo mu kagali ka Murindi ko mu muremge wa Kaniga wo mu karere ka Gicumbi. Bambwiye Isango Star ko baherutse gukora imishinga ibateza imbere kugira ngo bahabwe inguzanyo ku mafaranga agenerwa abatishoboye ariko iyabo hafi ya yose bagatungurwa nuko itakiriwe.
Umwe yagize ati: “natanze imishinga inshuro ebyiri banga kuyakira!”
Undi ati: “twari abantu 12 mu Mudugudu wa Jakabana nulo bahitamo umushinga umwe.”
“haza nk’abayobozi nuko bakavuga ngo amafaranga barayaduhaye, ngo nta kintu batatugejejeho kandi ntacyo!”
Abo Isango Star yabashije kubona ku mishinga yabo, bavuga ko nko muri santere ya Murindi yo mu kagali ka Murindi, mu murenge wa Kaniga, umuyobozi w’umudugudu wabo yaberuriye ko nta mushinga wabo uzakirwa kuko bataratanga amafaranga y’irondo.
Umuturage umwe yagize ati: “narahageze arambwira ngo Mudugudu wanyu yavuze ngo ntihagira umushinga n’umwe wo muri santire ya Murindi. Nuko ngeze kuri Mudugudu arambwira ngo nta kintu nzongera gukorana namwe abantu bo mu isantere kuko n’ubundi ayi rondo ntayo wigeze utanga.”

Si umwe, si babiri kuko hari n’abandi baturage batishoboye bavuga ko ubuyobozi bw’Akagali kabo bwabakuriye inzira ku murima, bwanga kwakira imishinga yabo kugira ngo ikomeze ku murenge wa Kaniga. Nabo bahamya ko bazira kudatanga ayo mafaranga y’irondo.
Umwe yagize ati: “biratubangamiye kubera ko urajya ku muyobozi ushaka ngo umubaze gahunda yerekeye Leta n’ikindi icyo ari cyo cyose wakimubaza nuko akakubwira ngo ‘zana ay’irondo’. Waba utayafite ikibazo cyawe ntabwo bakigukemurira.”
Undi ati: “Mudugudu wa Murindi bita Aimable nyimushiriye nsanga ntawuhari, nuko muhamagara kuri telefoni maze arambwira ngo ‘kubera ko wowe utajya wishyura amafaranga y’irondo ntabwo ndibugusinyire.”
Abaturage basaba ko igihe ubuyobozi bwabageneye amafaranga yo kwikura mu bukene bajya bayahabwa badashiriweho amananiza.
Umwe ati: “kutwima amafaranga kandi turi abagenerwa bikorwa, tunabyemerewe! Murambwira ngo ayo mafaranga ajya he? Ahubwo mutubarize abo mu nzego zo hejuru.”
Isango Star yagerageje gushaka ubuyobozi bw’Akagali n’Umudugudu ariko ntibwabasha kuboneka kugira ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo.
Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Kaniga buvuga ko nubwo bugiye gusuzuma uko imishinga ikiri hasi izamukanwa, hari nubwo imishinga iza ari myinshi bigatuma hari idahita yakirwa, nk’uko Mulindabyuma Deochriss uyobora uyu murenge by’agatenyo abisobanura.
Yagize ati: “imishinga ishobora kuza ari myinshi ariko amafaranga ahari agatangwa ku mishinga mike.”
Amafaranga agenerwa abatishoboye ngo abafashe kwikura mu bukene binyuze mu mishanga bakora, yari asanzwe ari ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ariko aherutse kongerwa bikagezwa ku bihumbi 200.
Nimugihe abaturage bashishikarizwa gukora imishinga ari benshi kugira ngo bikure mu murongo w’ubukene.
@EMMANUEL BIZIMANA / Isango Star - Gicumbi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


