Gatsibo: Yatangije uruganda rukora imigati n'amandazi mu bihaza

Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, barishimira ko uruganda rukora ibikomoka ku ifarini mu bihaza mu rwego rwo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi rwatumye abahinzi bamenya akamaro k’ibihaza ndetse bakanabihinga bafite isoko ryabyo bitandukanye na mbere aho hari abatarabihaga agaciro ntibanabirye.

kwamamaza

Ruhorimbere Valens watangije uruganda rukora ibirimo amandazi n’imigati mu bihaza avuga uko yahoranye igitekerezo cyo gufata intungamubiri zo mu bihaza akazishyira mu biribwa bikenerwa cyane buri munsi kuko hari abatabirya nyamara nabo bakeneye izo ntungamubiri bikanagirira akamaro abahinzi babyo, n’uko inzozi ze zaje kugirwa impamo n’umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa SAIP.

Ati "nasanze amandazi aribwa cyane n'imigati ariko abenshi bayirya cyane mu gitondo ariko batareba izo mbaraga bagiye gukoresha mu gitondo nibwo natekereje ko cya gihaza abantu bagishyize muri wa mugati cyangwa murindazi za ntungamubiri bazibona ndetse n'abaturage bahinga ibihaza bakabona amafaranga, kubera ko abenshi bari bazi ko amasoko aboneka i Kigali nta nubwo aruko abaturage batazi intungamubiri ziri mu gihaza ahubwo uburyo gitunganywamo abenshi bibatera kutagikunda kubera ukuntu agiteka ariko iyo wakiriye murindazi nutarya igihaza ararirya".

Akomeza agira ati "Nyuma yaho duhuye na SAIP yadufashije mu kwagura umushinga tubona amamashini atandukanye badutera inkunga aho baduhaye 70% kunyubako ndetse no ku mashini dufite natwe dushaka 30%".         

Gasana Richard, Meya w'akarere ka Gatsibo, avuga ko nubwo ibihaza ari ibihingwa benshi batitagaho, ubu nyuma y'uru ruganda rubyongerera agaciro bigakorwamo ibindi biribwa n'abahinzi babyo basigaye babihinga bafite isoko.

Ati "igihaza niba cyaguraga amafaranga 1000Frw ukagikoramo imigati bishobora kurangira igihaza kimwe ukivanyemo imigati irimo agaciro k'ibihumbi 5000Frw, binatuma abahinzi bagira umurava agahinga azi ko atazahomba afite aho azabigurisha, hari umuntu ubikeneye ubihinga nawe ajya kubihinga kubera ko avuga ati hari uruganda".       

Abakozi bakora muri uru ruganda rwongerera agaciro ibihaza, bavuga ko usibye kuba bibatunze banahakuye amasomo bashobora kubyaza umusaruro niyo baba batakihakora.

Dusabimana Solange ati "naje gusaba akazi barakampa, bampaye akazi ko gufunga amandazi, ndahembwa amafaranga yangiriye umumaro nishyura amafaranga y'ishuri ry'abana, amatsinda nyatanga neza bitangoye, narindi mubwigunge cyane ariko nsigaye numva narizihiwe ntakibazo, ndamutse ntagikora aha nanjye nagenda nkiteza imbere mubyo nakuye aha".     

Umushinga ugamije kongerera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa SAIP uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cyita ku biribwa no kuboneza imirire ugashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Gatsibo

 Mar 6, 2025 - 10:30