Gasabo: Abagabo 5 batawe muri yombi bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Mu bihe bitandukanye abaturage batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga bagaragaje ikibazo cy’abantu biba insinga z’amashanyarazi bigatuma babura umuriro bityo bigateza igihombo, ubujura, ndetse n’umutekano muke aho batuye kubera ko umuriro wabuze. 

kwamamaza

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage batanze amakuru hakozwe operasiyo yo gufata aba bajura bangiza ibikorwaremeza bituma tariki ya 27/10/25, hafatwa abajura 04 bazwi kw’izina ry’Abahigi aba bakaba bakora ibikorwa by’amashanyarazi ariko mu buryo bunyuranije n’amategeko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kamusengo, Akagali ka Ndatemwa, mu Murenge wa Rurutunga. Tariki ya 04/11/25, hafashwe kandi undi mujura ruharwa ari nawe wari ubayoboye akimara kumva ko bari gushakishwa yarahise ahungira mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare akaba ari naho yafatiwe.

Umuvigizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars GAHONZIRE yatangaje ko aba bose bakimara gutwa bemeye ko bakora ibikorwa byo guca insinga zivana umuriro ku mapironi zikawujyana ku mazu y’abaturage. Banafatanywe kandi insinga z’amashanyarazi metero zirenga 30 bari bamaze kwiba, banafatanwa bimwe mu bikoresho bakoresha harimo amasupana, tesiteri zipima umuriro, ingofero ndetse n’ibisarubeti Bambara buriye amapoto.

Aba bajura uretse kuba bangiza ibirwaremezo Leta iba yahaye abaturage bityo bigateza igihombo ariko banagira uruhare mu kudindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko tuzi neza ko ahantu umuriro wageze haba hageze ubukungu, binateza umutekano mucye cyane cyane ubujura cyangwa n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bishobora gukorwa kuko ahantu habuze umuriro, abiba insinga z’amashanyarazi bazakomeza gufatwa no kurwanywa kuko ni abanzi b’ibyiza n’iterambera by’igihugu.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza bene abo bantu bangiza ibikorwaremezo; isaba abaturarwanda kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo bagezwaho, batangira ku gihe amakuru ku bagerageje kubyangiza.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

 Nov 5, 2025 - 15:39