GAKENKE: kubyukira mu tubari kw'abagabo bitiza umurindi amakimbirane, imirire mibi n'igwingira

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Mugunga baravuga ko hari bamwe mu bagabo babyukira mu tubari bikaba intandaro yamakimbirane mu miryango ndetse bigatuma abana bo muri iyo miryango bagira imirire mibi nigwingira. Ubuyobozi bwuyu murenge buvuga ko bugiye gushyira imbaraga muguhanganga niki kibazo.

kwamamaza

Abagore bo mu murenge wa Mugunga bavuga ko abagabo bo muri aka gace babyukira mu tubari, bakatwirirwamo, bamwe bakanaturaramo mugihe hari n'abandi bataha bucyeye. Bavuga ko ibyo biteza amakimbirane mu miryango ndetse n'abana bakajya mu mirire imibi ningwingira.

Umubyeyi umwe yabwiye Isango Star ko" hari ababyukira mu kabari bagiye gifata agacupa, nta wundi murimo. Kenshi na kenshi usanga hRi n'abarayemo bugacya. Yagera mu rugo, umugore ati ese waraye hehe, bikaba induru noneho ugasanga n'udufaranga yarazi ko afite ibihumbi 10 ugasanga nta n'icy'icumi afite!"

Undi ati: "abagabo babyukira mu tubari baratujambije! Abagabo b'inaha bafite ingo n'abagore basezeranye, umugore yagira ngo aravuze ati ko dufitanye umutungo ukaba yarara mu kabari nk'inshuro nk'eshanu, none abana bacu bakaba bameze gutya! Niyo mpamvu muri Gakenke harimo abana benshi bafite imirire mibi, akenshi bituruka ku bagabo badafasha abagore babo. Kuko barara mu kabari nuko ibyo twagahaye ba bana akabirrana mu ndaya nu kabari, Agataha hashize iminsi."

Gusa si abagabo bose bo muri aka gace bashinjwa kugira iyi ngeso. Ku rundi ruhande ariko, abagore banavuga ko hari bagenzi babo bari kwandura iyi ngeso, nabo bakabyukira mu tubari ntibite ku miryango yabo.

Umugore umwe ati:" ariko ntabwo ari abagore bose! Ni babandi n'ubundi basanzwe bameze kwa kundi! Nonese waba uri umugore nuko ukabyukira mu kabari nuko ejo ugaha iki abana? Wasanga abana barwaye bwaki."

Abagabo ntibahakana ibyo bashinjwa

Ku ruhande rw'abagabo, ntibahakana ko nabo hari abirirwa mu kabari banakabyukiyemo barimo abitwaza kutagira akazi. Bavuga ko bigorana kubihuza naho bakura amafaranga banywera, nubwo hari ababihuza nubujura.

Umwe ati:" kugira ngo abagabo b'inaha bayukire mu tubari, akenshi na kenshi nta mirimo inaha tugira, nta mishinga iduteza imbere ngo bitumen tugira amafaranga. Gusa amafaranga banywera niyo menshi kuko uko baba babyukiye ku ma santere, harimo Ababa bagiye kwiba...."

Umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene, nawe yemeza ko iki kibazo gihari. Avuga ko hari gushirwamo imbaraga kugirango kirangire. Anavuga ko hari ningamba zashinzweho kuko abaturage badakwiye kureka gukorera urugo ngo birirwe mu tubari.

Ati:" ikibazo duhanganye nacyo kandi gifite umurongo ufatika. Buriya ntabwo abaturage bakwiye kureka gukora ngo bajye mu tubari. Twebwe tubifatanya n'ubukangurambaga bwo kugerageza kubabwira ko igikwiye atari ukujya mu tubari. Ibyo bijyana no gukomeza kwigisha cyane, urigisha rimwe na rimwe ntibahite bashyira mu bikorwa, ariko turakomeza tukigisha. Ibyo ni ukubifatanya n'ubukangurambaga bw'ibindi tubona byangiza."

Ubuyobozi bunavuga ko iyi ngeso yo kubyukira no kurara mu tubari, busanga binangiza umuryango, ndetse bikica umuco. Gusa mu ngamba ziri gushirwaho mu rwego rwo gukumira ababyukira mu tubari bisa nibiharawe; harimo gushyiraho amasaha yagenwe ya nyuma ya saa sita yo gufungura utubari, nubwo hari abiyiba bakadufungura mbere y'iyi saha.

Gusa ubuyobozi buvuga ko bukomeje gucungana nabyo, hagashirwaho ibihano namande kuwarenze kuri ayo mabwiriza.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star_ Gakenke.

 Apr 23, 2024 - 10:15