Gakenke: Abemerewe isakarobakubaka amazu bahangayikishijwe nuko imvura igiye gusanga nta mabati barabona

Abatishoboye bo mu murenge wa Mugunga basenyewe n’ibiza baravuga ko basabwa n’akarere kwiyubakira ahandi kakabizeza kubaha isakaro. Gusa banavuga ko ubu bahangayikishijwe nuko imvura igiye gusanga ayo mazu bubatse abagoye adasakaye bikayaviramo gusenyuka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugunga buvuga ko leta itabarangaranye kuko mbere yuko imvura igwa bazabaha amabati mbere.

kwamamaza

Abatishoboye basenyewe n’ibiza mu murenge wa Mugunga bavuga ko ubuyobozi bwababwiye gushaka ahandi hadashira ubuzima bwabo mu kaga bakahubaka, hanyuma bwo bukazabaha isakaro.

Bibagoye barabikoze ariko none amazu bamaze kuyahagarika barategereza isakaro ntibaribona.

Ubwo Isango Star yageraga muri uyu murenge, umuturage umwe mu bahuye n’iki kibazo, yagize ati: “duhangayikishijwe nuko ikirere kimeze nabi kuko imvura iramutse iguye, aya mazu yasenyuka.”

“Leta yakuye abantu mu ntuza…nuko irababwira ngo muve aha hantu, mujye gushaka ibibanza mwubake. Uzubaka akuzuza inzu tuzamuha isakaro. None igitangaje ni uko inzu zimaze amezi abiri batari babona isakaro.”

Undi ati: “ twahuye n’ibiza nuko ibintu byacu biragenda nuko biba ngombwa ko tuva aho twari turi nuko tujya gushaka ahandi twabona ho kuba. Ubu twarubatse dutegereje ko badusakarira nuko tukabona aho twikinga imvura iguye.”

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe nuko igihe cy’imvura cyageze ngo ayo mazu bubatse biyushye akuya akaba yasenyuka kubera kudasakarwa.

Umwe ati: “duhangayikishijwe nuko isakaro riri gutinda kandi tubona ikirere gishobora kubyara imvura vuba. Nonese imvuye iguye tutarasakara zahirima nuko imbaraga twaba twahatakarije ari nyinshi!”

UWIMANA Eugene; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugunga, avuga ko nabo babona ko abaturage bemerewe isakaro bageza igihe cyo gusakara. Gusa abizeza ko barigushyiramo imbaraga kugira ngo amabati aboneke mbere yuko imvura igaruka. Uko gutinda ati: “si uko leta yabarangaranye.”

“ariko ntabwo bivuze ko Leta yabarangaranwe, irimo irabitekerezaho, irigushaka uko yabona ubwo bushobozi hanyuma babe bahabwa isakaro. Ariko ngira ngo ubu nibwo bari kugeza inzu aho zisakarwa.”

“Icyo bagomba kumenya ni uko biri gutekerezwaho kandi hari gukoreshwa imbaraga nyinshi kugira ngo iryo sakaro riboneke kandi abarikwiye, hari icyizere ko rigiye kuza.”

Aba baturage  bo muri uyu murenge wa Mugunga basenyewe n’ibiza umwaka ushize, ubuyobozi busanga igisubizo kirambye ari uko bakwimuka aho Ibiza byabasanze bakajya gushaka ibibanza ahandi hadashobora gushira ubuzima bwabo mukaga. Uko ninako byaje kugenda, ubu bamaze amezi abiri izo nzu zikenewe isakaro bazihagaritse.

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gakenke.

 Sep 20, 2024 - 17:08