Gakenke: Abasigaye batuye ahari kubakwa urugomero bahangayikishijwe n’urugomo n’umutekano muke

Imiryango yo mu murenge wa Muhondo ivuga ko iri guhangana n’ibibazo by’urugomo n’umutekano muke, nyuma yaho imiryango imwe yimuwe indi igasigara ituye mu nkengero za Nyabarongo ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

kwamamaza

Imiryango igera kuri 12 niyo yasigaye ituye mu nkegero z’uruzi rwa Nyabarongo, isigara hagati y’ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi. Iyi miryango ivuga ko nyuma yuko abandi bimuwe, hari abagizi ba nabi bari kwihisha mu matongo yaho bavuye maze bakambura abantu.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ni ingo 12 kuko ni urusisiro gusa, ni akantu kameze gutya.”

Undi ati: “twasigayemo hagati, hepfo barabimuye, haraguru barabimuye, twasigaye mu matongo.”

“nonese nk’ubu waburaga umuriro nkajya ruguru aha bakampa umuriro. Cyangwa se inaha mu giturage, uziko dusigaye dutugwa nk’akayoga, nkanjye mfite abakobwa nashyingiye, nk’iyo banzaniye nk’inzoga ebyiri tuzinywa gatatu sinkubeshye kuko nta muvumba tukigira!”

Bavuga ko gusigara bonyine hagati bikomeje kubagiraho ingaruka zitandukanye zishingiye ku mutekano muke.

Umwe ati: “barimo kwambura abantu bari gutaha! Nk’abavuye gupagasa mu matini barimo kubambura udufaranga bavuye gukorera. N’ijoro hose ntabwo tugisinzira, ni abagome, barimo baratwangiriza, barimo no gushaka kwica abantu kuko natwe bazadusanga mu mazu, ni abajura barimo kwiba.”

Undi ati: “ dufite impungenge z’ibi bisambo kuko nk’ubu ejo bundi hari umudamu wari wiviriye mu rugo ku kagoroba agiye kwishyuza amafaranga ye ahantu ku gasantere, kandi ni inzu ku yindi, dore ni uyu mudamu wa hano! Yasanze ibisambo byamuteze kandi hari saa moya.”

“ubu inaha ntawe uhahita nimugoroba mu masaa mbiri, saa tatu, ntabwo wahanyura kubera ko abantu barimutse, ntacyo bikanga. Dore n’aha baherutse kuhafatira umunyepikipiki [moto].”

Aba baturage basaba gucungirwa umutekano cyangwa nabo bakimurwa aho batuye.

Umwe ati:”icyifuzo cyacu, n’ubundi ni hahandi n’abandi baragiye. Nubwo ntaho baba bagiye hashinze, ariko aho gupfa wakena. Icyifuzo dufite ni uko batwimura tukavamo noneho bagakora ibikorwa byabo. Tukegera abandi, ukajya ruguru iriya mu Gatwa ukagura akabanza ukabaho gutyo ariko wegeye abandi, ntabwo ari nko kuba wenyine.”

“ni ukuvuga ngo nibamara no kuzuza n’abanyakigali bazajya bavuga bati hariya hari urusisiro rwasigaye rwonyine ruriho abantu, reka tujye kwishakira boro!”

Undi ati: “Baza bakatubarira kimwe n’abandi, nkuko abandi bagiye natwe tukahava kubera impungenge zo kuhasigara twenyine.”

Icyakora MUKANDAYISENGA Vestine; umuyobozi w’akarere ka Gakenke, avuga ko bagiye kureba uko bacungira sbaturage umutekano wihariye, mugihe hataboneka ubushobozi bwo kubimura.

Ati: “ubwo rero niba ikibazo gihari ari icy’umutekano, turabikorana n’ababishinzwe kuburyo tubafasha nabo bakahaguma bameze neza. Cyangwa se nitubona yuko hakirimo indi mbogamizi kuribo, rero igihari kandi cyihutitwa ni ukubaganiriza tukumva umutekano bafite, twasanga hari uko utameze neza tukahitaho mu buryo bwihariye. Reka mvuge ko twebwe turakora nk’umukoro kuko dushobora kuvuga ngo tubimure kandi nta badget dusigaranye yo kugira ngo tubimure nyine.”

Ubusanzwe benshi mu baturage benshi bari batuye mu nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo bamaze kwimurwa. Icyakora abasigaye batimuwe bavuga ko ubu bari guhangana n’ibibazo by’umutekano muke birimo ubujura n’urugomo rw’abaza kwihisha mu matongo maze bakambura abaturage.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Gakenke.

 Feb 5, 2024 - 14:41