Gakenke:  Abana basambanyijwe bo bice by’ibyaro barigusobanurirwa aho bakura ubutabazi.

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, ruri gusobanurira Isango One Stop Center n’aho iherereye ku bana bahohotewe bakiri bato bagaterwa inda zitateganyijwe. Ni nyuma yaho abahuye n’iki kibazo batuye mu bice by’ibyaro bagaragarije ko batigeze bamenya aho bakura ubutabazi.

kwamamaza

Mu bihe byatambutse, Isango Star yabagejejeho inkuru y’abakobwa bo mu bice byo mu cyaro basambanyijwe ariko mwaganira neza bakakumvikanisha ko batigeze bamenya aho bagana kugira ngo bahabwe ubutabazi bwibanze, bukomatanyije n'ubutabera.

Icyo gihe umwe yagize ati: “kanjye ntaho nzi kuko iyo mba mpazi mba narahagiye ngihura n’ikibazo.”

Aba bagaragaje ko batazi kuri Isange one Stop center yangwa ahandi  babona ubwo butabazi.

Undi ati: “ntayo nzi, nta nubwo ndi gusobanukirwa icyo iryo jambo rishatse kuvuga!”

Bumvikanishaga ko ari ubwa mbere bumvise Isange one stop center. Icyakora ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruri kuzenguruka mu Karere ka Gakenke, cyane mu bice by’icyaro rusobanurira abantu imikorere ya Isange one stop center ifasha abahuye n’ihohoterwa ndetse naho iherereye.

NSABIMANA Habuni Jean Paul; umukozi wa RIB ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Isange one stop center mu gihugu, asaba abaturage kugana aho ibi bigo igihe bagihura n’iryo hohoterwa.

Ati: “turagira ngo tubamenyeshe ko umuntu wahohotewe ntabwo akwiye kwicecekera. (…) rero impamvu tubabwira ngo murisanga ni ukuza ukatubwira ibyakubayeho nuko tukakugira inama, tukaguha ubufasha ubwo aribwo bwose bukenewe kandi tukakugirira ibanga.”

“nanone ntabwo twakira abahohotewe gusa kuko n’abatanga amakuru turabakira kugira ngo dufatanyirize hamwe twese kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Bamwe mu bana b’abakobwa bo muri ibi bice bavuga ko ari ingezi cyane kuko hari abatari bazi imikorere ya Isange one Stop Center, ndetse naho zibarizwa.

Umwe, ati: “hoya, ntabwo twari dusanzwe tuyizi. Menye yuko umuntu aramutse ahuye n’ikibazo ashobora kuyisanga ikamufasha. Ubwo bimenyekanye ni ukukwegera.”

Undi ati: “hari igihe ushobora kuba uri kugenda nuko ugasanga uhuye n’abantu bakaguhohotera, ukaba wabura naho uregera.”

UWAMAHORO Marie Therese; ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gakenke, avuga ko ashingiye ku butumwa bwari bukubiye mu bukangurambaga bwakozwe buratanga umusaruro ufatika.

Ati: “ ubu bukangurambaga bwari ukugira ngo abaturage bayimenye n’ibikorerwamo noneho bayigane. N’igihe ihohoterwa ryabaye, uwo muturage wakorewe ihohoterwa yaba umukuru , yaba umwana , yamenye ko hari Isange One stop center ikorera mu bitaro kandi yiteguye guhita imwakira kandi ikamuha ubufasha bukomatanyije.”

Isange one stop center yashizweho mu mwaka w’2009, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana. Ni nyuma yuko byari bimaze kugaragara ko riri kwiyongera hirya no hino mu gihugu, kandi abarikorerwa bakeneye ubufasha bwihuse, kugira ngo bashobore gufashwa kandi babone ubutabera bunoze.

Isange yaje yunganira izindi nzego zinyuranye kugira ngo iryo hohoterwa ricike.

Kugeza ubu mu karere ka Gakenke  hari Isange one stop center ishatu, zikorera mu bitaro bya karere bya Nemba, Ruli ndetse na Gatonde.

Iruhande rw’ibi, ubufasha bwa Isange one stop center butangirwa ubuntu mu gihugu hose.

@  Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Gakenke.

 Sep 21, 2023 - 20:30