Gahunda yo gukora imirimo isimbura igifungo igiye gutangira

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubwinshi bw’imanza zitaracibwa ndetse n’ikibazo cy’ubucucike mu magereza, Minisiteri y’ubutabera iravuga ko hagiye gushyirwaho gahunda yo korohereza abemeye icyaha bakanagisabira imbabazi harimo kubakoresha imirimo nsimburagifungo ariyo mirimo ifitiye igihugu akamaro kuko leta itagamije guhana abantu kuruta kubagorora bagasubira mu buzima busanzwe.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga mategeko y'u Rwanda umutwe w'Abadepite yaganiraga na Minisiteri y’Ubutabera ku bibazo biyireba byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023.

Byiganjemo ibyo gutanga ibihano nsimburagifungo no kwihutisha guca imanza ibyo bigamije kugabanya ikibazo cy’ubucucike bw’imanza n’icyo muri gereza.

Dr. Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko koko bijyanye na gahunda ya Leta yo kugorora abantu kurusha kubahana ariko ngo abazajya bahabwa gukora imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro isimbura igifungo ari abakoze ibyaha bito bito, ubujura bworoheje, gukubita no gukomeretsa.

Ati "turimo gutekereza kugorora kurusha guhana umuntu, muri aya mabwiriza ukuntu bizajya bikora bitewe n'ibyaha hari abazajya basubiramo ariko hari n'abazajya bataha iwabo, babandi ubona bari bagiye kurangiza igihano, dukwiye kwihutisha iyi politike, gukora iyi mirimo ni ukugorora abantu kurusha kubafunga ariko nabwo bakumva ingaruka zabyo bigatuma batifuza kongera gukora ibyo bahaniwe".   

Abantu ibihumbi 20250 mu Rwanda bari mu magereza baritegurwa gusohorwa bagakora iyo mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, akaba ari zimwe mu ngamba zizagabanya ubucucike mu magereza.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 9, 2024 - 08:12