
Ibibazo by'ubukungu n'umutekano I Goma byatumye ababyeyi batohereza abana ku ishuri
Sep 1, 2025 - 15:00
Ababyeyi batuye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, I Goma baravuga ko batabashije kohereza abana babo ku ishuri kubera kubura ubushobozi bwo kugurira ibikoresho by'ishuri ndetse n'impamvu z'umutekano.
kwamamaza
Ibi babitangarije radio Okapi ikorera I Goma, nyuma yaho AFC/ M23 itangaje ko umwaka w'amasomo 2025/2026 utangira ku ya 1 Nzeri (09)2025, ishishikariza ababyeyi kohereza abana ku ishuri.
Icyakora ababyeyi bavuga ko ikibazo cy'ubushobozi buke kiri mu by'ibanze byatumye batohereza abana ku ishuri ndetse bagitewe n'ifungwa ry'ibigo by'imari n'amabanki mu bice byigaruriwe na AFC/M23.
Abarimu bazindukiye ku bigo by'amashuri ariko abanyeshuri bari mbarwa.
Iruhande rw'ibi kandi, hari n'ubutumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko bukomoka ku barwanyi ba Wazalendo, buhamagarira kwitondera kujya ku ishuri. Ibyo byatumye ababyeyi benshi bagira impungenge zo kohereza yo abana babo, bituma abiga mu bigo bya Leta, ibifashwa na Leta ndetse n'amashuri yigenga bitabira ari bake.
Mwamba Bukoko John, umuyobozi mukuru w’ishuri rya Mont-Goma, yasabye ababyeyi guhangana n’impungenge zabo kugira ngo amasomo akomeze, ashimangira ko gahunda y’amasomo yatangiye ku wa 1 Nzeri (09).
@radiookapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


