Ese uburere duhabwa mu muryango ni igisobanuro cy’ahazaza ha muntu?

Amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka nyinshi cyane ndetse no kubana kuburyo ashobora kubicira ahazaza habo, cyane igihe babuze uburere bitewe n’ibyo babona mu miryango yabo. Ibi bishimangirwa na Munyaneza Evariste na Uwamahoro Sifa bigeze kubana mu makimbirane, bemeza ko abana benshi bakura bafata ababyeyi nk’icyitegererezo.

kwamamaza

Imibanire y’umugabo n’umugore igira uruhare mukubana amarangamutima y’abana babo, ku buryo iyo babana mu makimbirane nabyo bibangiza mu buryo bukomeye.

 Munyaneza Evariste wahindutse, avuga ko akibana mu makimbirane n’umugore we, igihe yabaga atashye mu rugo abana bahitaga bamuhunga.

Ati: “byinshi nagiye mbinyuramo, kubaka bisaba kuba urugero ku bandi bose, kugira ngo n’umwana wawe azajye avuga ati’ Papa yari umugabo. Ntabwo kuba umugabo ari ukwinjira mu nzu utontoma ngo nakubona bihishe munsi y’intebe, munsi y’ibitanda, ibyo si ibintu!”

Anavuga ko nta gufashanya kubaho mu rugo mugihe abashakanye babana mu makimbirane kandi ibyo bigira ingaruka ku burere bw’abana.

Ati: “iyo umugore umuvunisha, agakora imirimo yose yo mu rugo, akita ku bana... bishobora kumuviramo uburwayi noneho ugasanga umwana avuye mu ishuli agiye gukora bimwe maman wabo yakoraga, akajya kuba mayibobo mu muhanda kubera guhunga ya mirimo y’iwabo, akajya kuba indaya kubera ko yazinutswe gushaka bitewe n’uko yabonye Papa we abana na maman we.”

Nubwo yabanaga mu makimbirane n’umugore we, Uwamahoro, bitigeze bimubuza kumufasha imirimo yo mu rugo, bitewe n’uburere yari yarahawe n’ababyeyi be ndetse no mu nyungu z’urugo rwabo.

Ati: “iwacu twakuze turi abahungu 5, abakobwa bari bake cyane. Papa yakoraga imirimo yose …umwe muri bashiki bacu yarashatse undi yigira Uganda. Ubwo rero gukukira inka twarabikoraga, tugakubura kuburyo iwacu hahoraga isuku ndetse maman ntiyakuburaga ahubwo yakoraga indi mirimo. Ubwo rero nakuze nziko nta mirimo y’abagore cyangwa iy’abagabo ibaho.”

“Uko turerwa hari aho bigira ingaruka kuko niba nza ndwana madamu agaceceka, n’umuhungu wanjye arabireba akavuga ati ‘ni kuriya umugore abaho! Ni uwo gukubitwa gusa kuko yabonaga nkubita nyina ntavuge ’nabona mfatanya na nyina muri byose; azavuga ati ‘nta murimo w’umugore ubaho, nta n’uw’umugabo ubaho!”

Avuga ko arera abana be mu buryo bakura bumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati: “abana ni batoya ariko mbategura gukundana (…) kugira ngo babone ko nta mwana usumba undi, bose mbabaza ibyo bakeneye nkabibazanira. Ntabwo ndobanura ngo mvuge ngo ‘wowe wa muhungu we iyizire hano, wowe wa mukobwa we…Oya. Ikindi ngerageza kubaba hafi nkababaza uko bize, kugira ngo babone ko ndi kumwe nabo.

Sifa ahamya ko guhinduka k’umugabo we byazanye amahoro mu muryango, cyane ko byari byatangiye kugira ingaruka ku bana.

Ati: “ubundi iyo hari amakimbirane nta mahoro agomba kuboneka mu muryango! Njyewe nari ngeze aho numva aje, niba nari guseka hamwe n’abana bigahita bigenda. Naramubonaga nuko nkamubonamo ikindi kibazo ndetse n’ibyo yambwiraga byuse numvaga ari kumbeshya. Uriya mwana (Queen) yageze aho ajya amubona akabura amahoro kuko yabaga aziko agiye kuvuga nabi. Mu ishuli yigaga muri gardienne, atangira kujya yinyarira. Byamugizeho ingaruka ndetse no mu kazi biragaragara pe!”

Yongeraho ko hari ubwo yazaga kuko yaramuzi agaca bugufi, noneho abana bakina akabatura umujinya we, ndetse akaba yabakubita kuburyo byatumaga batisanzura ariko hamwe no gusenga Imana, igihe cyarageze arahinduka.

Ati: “biriya bintu bamuhuguye byaramufashije cyane kuko bimaze no kumufasha niho nageze ndamubwira… ngo dufate umwanzuro twimuke!”

Yongeraho ko “ erega utanga icyo ufite! Nonese waba utaha utukana…umwana nawe nibyo afata. Ndetse yagera mu bandi asohora ibyo yumvishe. Ariko iyo utashye muvuga neza, muganira, ubwira abana neza, bagira n’ubwenge mu ishuli. Iyo mubanye mu mahoro n’abana baratuza kandi bakagira uburere.”

Munyaneza avuga ko ubu aha agaciro ubwuzuzanye cyane kuko bituma abashakanye bafatira hamwe umwanzuro, umugabo akita kubimuhesha agaciro, ndetse agaharanira kuba kuba nkore bandebereho.

Asaba abagabo kugira uruhare mu burere bw’abana babo, ndetse bakabakurikirana muri byose birimo n’imyigire yabo nk’ibizabafasha mu kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no kugira ejo hazaza heza.

 Jul 18, 2024 - 12:40