
Ese bigenda bite ngo umuntu yicwe n’irungu afite uwo bashakanye?
May 20, 2026 - 08:46
Mu buzima busanzwe, abantu benshi batekereza ko kuba ufite uwo mwashakanye bivuze ko utagomba kugira irungu. Nyamara uko imyaka ishira, ni ko hari benshi bagenda bavuga ko babana n’abo bashakanye ariko bakumva bafite icyuho gikomeye mu mutima, bakumva bafite umuntu iruhande rwabo ariko batamugeraho mu buryo bw’amarangamutima.
kwamamaza
Abahanga mu by’imibanire bavuga ko irungu ryo mu rushako riba ribabaza kurusha iryo kuba umuntu aba ari wenyine, kuko uba witeze urukundo, kwitabwaho no kumvwa n’uwo mwahisemo kubana, ariko ugasanga ibyo bitakibaho.
Hari ingo usanga umugabo n’umugore babana mu nzu imwe, baryama ku gitanda kimwe, ariko ibiganiro byabo bikarangirira ku bibazo by’abana, amafaranga cyangwa gahunda z’urugo gusa. Nta kongera kubwirana uko bumva bamerewe, nta gusangiza undi ibimuri ku mutima, nta no kongera kugira umwanya wo kwitana hafi nk’abakundana. Buhoro buhoro umwe akumva atangiye kuba nk’umushyitsi mu rugo rwe.
Abasesenguzi bavuga ko kimwe mu bitera irungu rikabije mu bashakanye ari ukubura ibiganiro nyabyo hagati yabo. Iyo abantu batakibwirana amarangamutima yabo, ntibongere gusangira ibyishimo n’ibibahangayikishije, urukundo rugenda ruhinduka nk’inshingano zo kubana gusa.
Hari kandi ingaruka z’ubuzima bwa buri munsi. Imirimo myinshi, guhora kuri telefone, imbuga nkoranyambaga, gushaka amafaranga no kwiruka ku nshingano z’ubuzima bituma hari abashakanye bamara igihe kinini bataganira koko. Bashobora kumarana umunsi wose mu rugo ariko buri wese ahugiye mu bye. Uko iminsi ishira, icyuho kikagenda kiba kinini.
Mu zindi ngo, irungu rituruka ku makimbirane adakemuwe neza. Hari abahitamo guceceka kugira ngo birinde intonganya, ariko uko guceceka gukomeza guhinduka intera hagati yabo. Umuntu akumva atavuga ikibazo cye kuko azi ko atari bwumvwe cyangwa ko bishobora guteza amahane,ibyo bikaba byatuma umutima ugenda ukonja gahoro gahoro.
Abahanga mu mitekerereze bavuga ko hari igihe umuntu ashobora no kugira irungu kubera kutumvwa n’uwo bashakanye. Ushobora kuba ufite ibibazo byinshi, ariko uwo mubana ntabimenye cyangwa ntabifate nk’ibikomeye,ibyo nabyo bituma umuntu yumva ari wenyine nubwo hari uwo babana buri munsi.
Hari n’igihe umwe mu bashakanye aha umwanya cyane akazi, inshuti,inzoga cyangwa telefone ku buryo atakigira umwanya wo kwita ku mubano wabo,undi agatangira kumva ko atakiri uw’agaciro,ko atakibona umwanya mu buzima bw’uwo bashakanye. Iyo ibyo bimaze igihe, umuntu ashobora kugera aho yumva ubuzima bwo mu rugo bumuremereye kurusha kuba wenyine.
Nubwo bimeze bityo, inzobere zigaragaza ko irungu ryo mu rushako ridakwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe. Kuvugana, gusubirana igihe cyo kuganira, kumarana umwanya no kongera kwita ku marangamutima y’undi ni bimwe mu bishobora gufasha kongera gusana umubano,kuko hari n’igihe bamwe basabwa kugisha inama abajyanama b’ingo kugira ngo bongere kubaka icyizere n’ubusabane bwari bwarazimye.
Mu by’ukuri, urugo ntirwubakwa no kuba abantu babana mu nzu imwe gusa, rwubakwa n’urukundo, ibiganiro, kumvikana no kwitana hafi buri munsi. Iyo ibyo bibuze, umuntu ashobora kwisanga afite uwo bashakanye ariko umutima we ukumva uri wenyine.
By Diane Batsinda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


