Huye: Ubuyobozi burasaba abakirisitu gukora ivugabutumwa rishingiye ku bikorwa.

Inzego z’ubuyobozi zirasaba abakirisitu gukora ivugabutumwa ritari iryo mu nsengro gusa, ahubwo rishingiye ku bikorwa Bizana impinduka mu buzima bw’abaturage. Ni nyuma yahoo itorero rya ADEPR Paruwasi ya Cyarwa rifashije abana 30 kuva mu muhanda.

kwamamaza

Abana 30 biganjemo abo mu Murenge wa Tumba nibo bakuwe mu Muhanda n’itsinda ry’Abaragwa risengera ku itorero rya ADEPR Cyarwa.

Iiri tsinda risanzwe risura abarwayi mu bitaro bitandukanye ribashyiriye amafunguro, ryatoje aba bana gusenga, ribambika inkweto, rikabagaburira ndetse no kubaha inyigisho zibafasha gusubira mu miryango. Aba bemeza ko hari  impinduka kuri bo.

 Umwe ati: “Mba ni ku Mukoni no kuri Kaminuza! Ubuzima buba bumeze nabi, tukabura icyo kurya. Uyu munsi twaje hano baduhaye ibyo kurya n’inkweto. Twishimye kuko badufashe neza nk’abana babo. Ubu nafashe umwanzuro wo kudasubira mu muhanda noneho nkazajya gukurikirana amasomo.”

Ngayaboshya Innocent; Umuyobozi w’itsinda Abaragwa, avuga ko yashinze iri itsinda nyuma yo kurwarira mu bitaro akabona uko abatagira kivurira babaho.

Avuga ko gufasha bitari ukugira ibya Mirenge!ati:“Utuntu duke twawe twose ufite twskorera Imana. Natwe ntabwo dufite ibya mirenge ariko kuko duhuza imbaraga n’ubushobozi noneho wazana 200Frw undi akazana imbwija, undi intoryi, undi ibishyimbo, tubihuriza hamwe tukakora igikorwa cyiza noneho tukaba dukoze umurimo w’Imana.”

Yongeraho ko “ abantu bafite umutima w’urukundo baze tubereke umurongo mwiza wo kuboneramo umugisha.”

 Pasiteri Nzamahoro Fidele, uyobora Paruwasi ya ADEPR Cyarwa ,avuga ko kwita kuri aba abana bo mu muhanda kigamije kubereka urukundo rw’Imana n’urwa kibyeyi bagakurira mu muryango bateranye.

 Ati: “Igikorwa cyo kubambika inkweto  harimo kubigisha kugira isuku, tukabaganiriza tubereka urukundo rwa kibyeyi, Tugatekereza ko ari urugendo rwo kugira ngo tubafashe kuba bava muri izo nzira zo kuva mu muhanda ndetse no kubereka ko hari ubundi buryo bwo kubaho, bakagira ho barererwa.”

Mukamfizi Règine, uyobora Akagari ka Cyarwa kanihariye mu kugira umubare munini w’abana baba mu muhanda mu Mujyi wa Butare, avuga ko ivugabutumwa rikwiriye ritari iryo mu nsegero, bityo iki gikorwa cyo kwita kuri aba bana bo mu muhanda bakitezeho umusaruro.

 Ati: “Ivugabutumwa rya nyaryo ni iritagira umupaka. Umuntu wese ubashije kumukorera umurimo mwiza kandi utarobanuye nibwo uba ukoze ivugabutumwa ryiza.”

 Yongeraho ko “muri Tumba hazerera abana benshi ugasanga basa nabi, nta nkweto, nta myenda…ariko iki gikorwa bakoze mbona ko harimo umusaruro mwiza wo gukangurira abana kwirinda kiujya mu muhanda ndetse no gukemura ikibazo dufite hano mu kagali ka Cyarwa cy’abana birirwa mu muhanda.”

Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Cyarwa,  rifite abakiristu basaga 4500 basengera mu matorero 12 akorera mu Mirenge ya Tumba, Mukura,  na Gishamvu.

Kimwe n’amadini n’amatorero akorera mu Ntara y’Amajyepfo, no muri ADEPR bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ni’imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, uburezi, ndetse no kwizigamira n’ibindi….

@

Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Sep 20, 2022 - 17:34