"Ese amahanga azakomeza kurebera RDC ikoresha abacanshuro?" Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aribaza niba umuryango mpuzamahanga uzakomeza kurebera  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku gukoresha abacanshuro mu mirwano iyihanganishije na AFC/M23, aho kuyibibaza no kuyibiryoza kuko binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga abuza gukoresha abacanshuro.

kwamamaza

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko gukoresha abacanshuro inshuro nyinshi ari ugusuzugura no kurenga ku mategeko mpuzamahanga, by’umwihariko Amasezerano ya OAU yo guca ubucanshuro muri Afurika yashyiriweho umukono i Libreville ku wa 3 Nyakanga (07) 1977, ndetse n’Amasezerano ya Loni yo ku wa 4 Ukuboza (12) 1989 abuza ishyirwa mu bikorwa, itangwa n’imyitozo by’abacanshuro (Resolution 44/34).

Yifashishije urubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ese Akanama k’Umutekano ka Loni, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango mpuzamahanga muri rusange bazakomeza kurebera ikomeze kurenga ku mategeko mpuzamahanga?”

Ibi byakurikiye inkuru yatangajwe na Reuters ivuga ko Erik Prince, inshuti ya Perezida Donald Trump, washinze sosiyete yigenga y’umutekano ya Blackwater wohereje itsinda ry’abacanshuro gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu gufasha ingabo za Congo kwisubiza no kurinda umujyi wa Uvira, uri ku mupaka n’u Burundi.

Amakuru Reuters yahawe n’abantu bane bazi iby’iyo operasiyo avuga ko abo bakozi bafashije ingabo zidasanzwe za Congo na Wazalendo mu guhangana na AFC/M23, yari yarigaruriye Uvira mu ntangiriro z'ukwezi Ukuboza (12), mbere yo kuhava nyuma y’igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bivugwa ko Prince yari yarahawe amasezerano na Guverinoma ya Kinshasa yo gufasha kunoza ikusanyamakuru ry’imisoro iva mu mabuye y’agaciro menshi acukurwa mu birombe bitandukanye bya RD Congo. Icyakora, kwinjira kw’abakozi be ku murongo w’imbere ku rugamba rwo kwisubiza Uvira ni bwo bwa mbere byari bimenyekanye ko bagiye mu bikorwa bya gisirikare.

Umwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano za Congo yabwiye Reuters ko kuba hari abakozi bafitanye isano na Amerika bishobora kuba intambamyi kuri AFC/M23, ishobora kwirinda guhangana nabo mu buryo butaziguye. Yanavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo w’ibiganiro bivugwamo guha RD Congo ubufasha mu by’umutekano hagamijwe no kubona uburenganzira ku mabuye y’agaciro akomeye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko nta masezerano ifitanye na Erik Prince cyangwa ibigo bye. Nta makuru ahari agaragaza ko kwinjira kwe mu rugamba rwan RD Congo byari byemejwe na Washington, nubwo Amerika yari yasabye AFC/M23 kuva muri Uvira.

Hari kandi amakuru avuga ko abajyanama b’Abanya-Israel bari muri Congo mu rwego rwo guhugura imtwe y'ingabo ebyiri zidasanzwe ku mikorere ya nijoro n’amanywa. Icyakora umwe mu batanze amakuru yavuze ko inshingano zabo ari amahugurwa gusa.

Intambara yo mu Burasirazuba bwa  RD Congo yongeye gukara umwaka ushize, AFC/M23 yafatanga imijyi ibiri ikomeye mu Burasirazuba bw'iki gihugu ndetse ikigarurira ibice bikungahaye ku mabuye nka zahabu, tantalum na lithium. Loni n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi bishinja u Rwanda gushyigikira M23, ndetse bikanavuga ko ruyigenzura, ibyo u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro yaciye mu buhuza bwa Amerika muri Kamena (06) umwaka ushize, ariko ayo masezerano ntiyarebaga AFC/M23. Mu gihe imirwano igikomeje mu Burasirazuba bwa Congo, u Rwanda rushimangira ko ikoreshwa ry’abacanshuro rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi rikwiye kwamaganwa no gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha.

 Feb 11, 2026 - 11:37