Ebola: Imipaka ya Rusizi 1 na Rusizi 2 ihuza akarere ka Rusizi na Bukavu yafunzwe by’agateganyo

Ubuyobozi bw'akarere Rusizi bqatangajre ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imipaka ya Rusizi 1 na Rusizi 2 yafunzwe by’agateganyo, mu gihe abaturage basabwe gukaza ingamba zo kwirinda.

kwamamaza

Iki cyemezo cyatangajwe na SINDAYIHEBA Phanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, wavuze ko gufunga iyi mipaka bigamije kurinda abaturage icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC.

Yagize ati: “Imipaka ya Rusizi 1 na 2 ibaye ifunze by'agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu baturanyi ( DRC)."

Nubwo iyi mipaka yafunzwe, abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa ndetse n’abatashye iwabo bazakomeza koroherezwa gutambuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Ebola, harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya n’intoki no kugabanya ingendo zitari ngombwa, cyane cyane zijya ahantu hagaragaye iki cyorezo.

Abaturage kandi basabwe kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo cyangwa kuva amaraso.

Iyi mipaka ifunzwe nyuma y'iya Rubavu-Goma yari yafunze ku wa 17 Gicurasi (05) 2026. Ibi byemezo gifashwe mu gihe Ebola ikomeje guteza impungenge mu karere, aho mu Ntara ya Ituri muri RDC hamaze kugaragara abantu amagana bakekwaho kuyandura, ndetse hari n’abamaze guhitanwa na yo.

kwamamaza

  • Mehdi Mountather
    Mehdi Mountather
    To avoid death by these punishments from God Hantavirus Ebola and viruses in Rwanda in Europe in Africa in Asia in Pacific Ocean in North and South America non-Muslims to convert to Islam and Muslims to apply the Quran 100% May 18, 2026.
    19 days ago Reply  Like (0)

 May 18, 2026 - 12:47