
“Dufashwe nk’inyamaswa”: Abatuye mu birwa bya Ruhondo ngo ntibazi iyo gahunda za leta zigeze
Sep 10, 2024 - 06:46
Abatuye mu Birwa bya Ruhondo bibarizwa mu murenge wa Gashaki baravuga ko batamenya iyo gahunda z'igihugu zigeze kuko basa n’abirengagizwa kuburyo kuva ku kagali kugeza ku ntara nta muyobozi n'umwe bazi. Icyakora ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru buvuga ko ubuyobozi bukwiye kwegera abayoborwa.
kwamamaza
Nyuma y'iminita 15 uvuye ku mwaro w'ikiyaga cya Ruhondo, uri mu bwato bw'umusare udakererwa, uba ugeze ku nkomebe z'amazi n'ibirwa rya Ruhondo. Iyo abahatuye bakibona ubwato, benshi bamanuka ibisa n’imisozi bigaragara ko baje kureba abantu, ibyo bavuga ko baba badaherutse.
Ibi niko byagenze ubwo umunyamakuru w’Isango Star yagendereraga abatuye kur’ibi birwa, aho abahatuye bavuga ko uretse n'abashitsi, bigoye ko bamenya abayobozi babo.
Mu kiganiro bagiranye, umwe yagize ati: “hari Gitifu w’Akagali, hari uw’Umurenge n’abandi babakuriye! Turayoberwa uw’Akagali nuko tubone Meya! Icyakora uwo tuzi ni umupolisi ugenzura aya mazi! Niwe tuzi kuko araza yagufatira muri ubu bwato utambaye ijire….”
Undi ati: “Ngo baziko ari inyamaswa ziba mu birwa! Nta muyobozi numwe tuzi….”
“Niba ari umugore, niba ari umugabo, niba ari inzobe, niba yirabura ntabwo tumuzi!”
“[Meya] namwumvishe kuri radio numva ni umuntu ukuze ariko ntabwo ndabona isura ye.”

Aba baturage baravuga ko bashobora kugira n’ikibazo bakabura urwego bakigezamo, Umwe ati: “inaha ugomba no kugira ikibazo, nta muyobozi ino gufite nuko bakaba bakwica! Do! [reba, mu mpanga] ntubona ko aha natewe agafuni! Bakwica kuko ntaho kurega tugira! Bashobora kugukubitira ubusa nuko ukarwara ukaremba ugapfa, ukabura niyo wajya kurega!”
Bavuga ko mu Mudugudu wabo nta mu bayobozi b’inzego z’ibanze numwe bazi! Kuba ntawe uhagera, bituma abatuye kur’ibi birwa bibera aho batamenya iyo gahunda z'igihugu zigeze kuko uretse n'izirimo nk'umuganda ukorwa hose mu gihugu, aho nta n’inama ihakorwa ngo kuko hasa n'agace kirengagijwe.
Umuturage umwe yagize ati: “ntabwo tujya mu nama, nta n’umuganda dukora.”
Undi ati: “turasaba uwo muyobozi tutabona, ntaze ngo atwigishe ngo tumubwire ibibazo byacu, asa gute, ni bwoko ki!”
“hano iwacu nta buyobozi buhaza, Girinka n’ibiki byose nta kintu kitugeraho, tubayeho ku gikoboyi!”
“nta kintu cya gahunda ya Leta nzi, tuzi ko twatoye Kagame ariko ibindi bikurikira ntabyo tuzi.”

Nyuma y’iminsi itatu Isango Star ishaka ubuyobozi bw'akarere ka Musanze kugira ngo buvuge ku byatangajwe n’aba baturage, ntibwigeze buboneka ndetse n'ubutumwa bugufi bwandikiwe NSENGIMANA Claudier uyobora aka karere ntiyigeze abusubiza.
Icyakora MUGABOWAGAHUNDE Maurice uyobora intara y'amajyaruguru yari yasabye ubuyobozi bw'aka karere kwegera abaturage buyobora mu nzira yo kwesa imihigo yose.
Yagize ati: “usanga imirenge, akarere mutabegera nuko bagakora ibijyanye n’ubushobozi bwabo. Ariko tubegereye, bakora ibintu bisobanutse.”
Gahunda y'uruhare rw'unuturage mu bimukorerwa no kugira uruhare mu genamigambi ry'igihugu si imvuga nshya mu gihugu kuko hirya no hino hari abagaragaza ko ukuboko k’umuturage kugira akamaro muri izo gahunda zose kandi binanoza igenamigambi ry'igihugu. Hakaninakwazwa kandi imiyoborere yegereye abayoborwa.
Ku rundi ruhande, haribazwa aho aba baturage bo mu Birwa bya Ruhondo bazahurira nizo gahunda mugihe byaba bikomeje gutyo.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- mu Birwa bya Ruhondo-Amajyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


