
Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr. Frank Habineza yifuza ko imipaka itazongera gufungwa
Jul 12, 2024 - 07:42
Mu gihe habura iminsi mike ngo amatora ya Perezida n’amatora y’Abadepite abe mu Rwanda, umukandida Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ariko hagamijwe no kwiyamamaza mu buryo bw’ikoranabuhanga ku banyarwanda bari muri diaspora.
kwamamaza
Mu kiganiro n’itangazamakuru umukandida w’ishyaka Green Party Dr. Frank Habineza, yavuze ko mu bubanyi n’amahanga yifuza ko nta mupaka wakongera gufungwa kubera politike, kandi n’imiryango mpuzamahanga igomba kubigiramo uruhare aho kuba indorerezi ahubwo ikagira uruhare mu kugirango amazerano yasinywe yubahirizwe.
Ati "icyo twifuza cya mbere nuko ibibazo bihari hagati y'u Rwanda na Congo byakemuka, tubabajwe nuko Congo ndetse n'u Burundi bavuze ko bashaka kurwanya u Rwanda tukumva ko ibintu byo kurwana bitajya bizana igisubizo ahubwo bakoresha inzira z'ibiganiro nizo zishobora gukemura ibibazo, kuko iyo bavuze ngo barashaka gukuraho Perezida Kagame ibyo ni ibintu tugomba kwamagana kubera ko nta mahoro baba bifurije abanyarwanda, ibibazo baba bafite byose byakwiye gukemuka biciye munzira zihari".
"Iyo bamaze kuganira bakumvikana ayo masezerano agomba kuzajya yubahirizwa natubahirizwa tugasaba n'imiryango mpuzamahanga yo kuzajya ikora akazi ko kuba indorerezi gusa ahubwo izajye iba umufatanyabikorwa kuburyo ayo masezerano natubahirizwa hazajya habaho ingaruka kuri icyo gihugu kitubahirije amasezerano".

Akomeza mu bubanyi n’amahanga ku banyarwanda batari mu Rwanda (diaspora), yavuze ko bazafashwa gukemura ibibazo biri mu kohereza amafaranga ndetse ngo hazagurwa uburyo bwo kuganira nabo kugirango batange ibitekerezo byabo nko mu nama ya Rwanda day.
Ati "habaho ibiciro biri hejuru, tuzabafasha kugirango amafaranga yabo ajye agera mu Rwanda bitabahenze tuborohereze no kubona ibyangombwa, leta y'u Rwanda yari isanzwe ifite gahunda ya Rwanda day twayagura ikazaba yagutse kuburyo n'abandi banyarwanda bose bazajya bayizamo bisanzuye, ni gahunda tuzakomeza tuganireho neza turi kumwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga kugirango buri wese atange igitekerezo cye nta nkomyi".
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green party rivuga ko ari ishyaka rya opposition ariko opposition idasenya ahubwo batanga ibitekerezo bigamije kubaka igihugu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


