
Donald Trump yahaye Iran gasopo ya nyuma: Uburasirazuba bwo Hagati bukomeje kuba mu rujijo
Feb 23, 2026 - 12:16
Perezida Donald Trump akomeje guha Iran gasopo ya nyuma ndetse ifite igihe ntarengwa. Yateguje igitero cya gisirikare mu gihe ibiganiro byananirana. Ibi byatangajwe mu gihe ku wa Kane tariki 26 Gashyantare (02) i Geneva hateganyijwe icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano hagati ya Amerika na Iran ku kibazo cya nikereyeri. Iran ivuga ko izatanga icyifuzo gishya. Ni mu gihe Israel n’ibihugu byo mu karere bifite impungenge z’uko ibintu bishobora kuvamo intambara.
kwamamaza
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko Téhéran iri gutegura imyanzuro mishya izashyikirizwa intumwa yihariye ya Amerika, Steve Witkoff. Avuga ko Iran yiteguye kugabanya igipimo cyo gutunganya uranium ndetse ko ari icyemezo kigamije kugaragaza ko gahunda yayo igenewe amahoro.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zisaba ko Iran ihagarika burundu gahunda yo gutunganya uranium. Zinadaba kandi ko ububiko bwa toni 10 z’iyo metali, zirimo ibilo 400 byatunganyijwe ku gipimo cya 60%, bwoherezwa bikabikwa hanze y’igihugu. Ingingo ishobora gukurura ibibazo bikomeye bishobora kuzitira ibiganiro bya Geneva.
Muri Israel, impungenge ziri kurushaho kwiyongera. RFI yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ari gutegura guverinoma ye ku buryo bwose bushoboka. Abayobozi bo muri Tel Aviv bavuga ko Washington itigeze ishyira igitutu gihagije kuri gahunda ya misile za Iran, ndetse bemeza ko buri munsi w’imishyikirano uba ari inyungu kuri Téhéran cyane ko Israel ivuga ko Iran iri kurushaho kubaka mu buryo bw'ubutamenywa inganda zayo za Nikereyeri.
I Tehran, abaturage benshi batangiye kwizera ko igitero cya Amerika gishobora kugabwa mu gihe cya vuba. Gusa nta gihunga kidasanzwe cyagaragaye mu masoko, nubwo abantu bakomeje kujya guhaha bitegura ko haba ibihe bitoroshye. Hari amakuru avuga ko Trump ashobora gutangiza igitero “gito” mu minsi iri imbere kugira ngo ahatire Iran kwemera ibyo isabwa. Yanavuze ko ubutegetsi bwa Iran bushobora guhirikwa mu gihe ibiganiro byaba byananiranye.
Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Iran yatangaje ko igisirikare cyateguwe ku rwego rwo hejuru igihe cyose ibitero bya Amerika byagabwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na yo yemeje ko Iran izasubiza igitero icyo ari cyo cyose, igamije ibirindiro bya Amerika n’amato yayo ya gisirikare ari mu karere.
No muri Liban nk'igihugu cy'igituranyi cya Iran na Israel, umutekano wakajijwe. Umutwe wa Hezbollah uyobowe na Naïm Qassem ndetse ufashwa na Iran, watangaje ko utazigira aho ubogamira mu gihe habaho intambara. Abanyamerika n'abasirikare ba Amerika bari muri icyo gihugu na bo basabwe kwita ku mutekano wabo, harimo aho bajya mu rwego rwo gukaza ku rwego rwo hejuru rw’umutekano hirindwa ko bakwibasirwa n'ibitero bya Iran.
Kugeza ubu, igihe ntarengwa cyashyizweho na Washington kiragenda cyegereza, cyane ko Iran yahawe kugeza mu ntangiriro za Werurwe (03) kubahiriza ibisabwa na Amerika. Gusa amaso y’akarere n’ay’isi yose ahanzwe i Geneva, cyane ko Israel nayo ishobora kwitabira ibi biganiro.
Ibyo biganiro bishobora gutuma haboneka umuti wa dipolomasi cyangwa bigasiga Uburasirazuba bwo Hagati bwinjiye mu ntambara nshya.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


