Dikembe Mutombo: Intwari yabereye Isi umusemburo w'impinduka no gufasha abantu

Abayobozi bakomeye, abatoza b’umupira w’amaguru ndetse n’abakinnyi b'imikino Olempike bari mu bafashe umwanya wo guha icyubahiro umukinnyi w’icyamamare muri Basketball, Dikembe Mutombo, nyuma y'urupfu rwe, bamushimira umurage yasize urenze imipaka y'ikibuga cy’imikino.

kwamamaza

Nyuma gato y’itangazwa ry’urupfu rw'uyu mugabo w’imyaka 58, watabarutse azize kanseri yo mu bwonko ku wa mbere, abari barabanye nawe barimo Bill Clinton, Barack Obama, Vincent Kompany ndetse na Allyson Felix bashimiye ubwitange n'ubumuntu bwe ku mbuga nkoranyambaga.

Bill Clinton, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001, yagaragaje Mutombo nk’umuntu wari ufite "umuhate udashidikanywaho wo gufasha abantu aho bari hose," mu gihe umutoza wa Bayern Munich, Vincent Kompany, yamwise "intwari y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo" ndetse ashimangira ko "yateye akanyabugabo urubyiruko rwose rw'Abakongomani hirya no hino ku isi."

Ayo magambo y’ibyubahiro yashimangiye uburyo Dikembe Mutombo, icyamamare muri Shampiyona ya NBA, yakoze cyane kugira ngo abone imigisha n’amahirwe muri Amerika mu gihe cy’imyaka 18 yamaze akina, ariko ntasige inyuma imizi ye nk’umunyafurika, yitanga ku nyungu z’abandi.

"Burimuntu wese afite umuhamagaro," amagambo ya Mutombo mu 2019. "Nigeze kugira impuhwe zitambutsa uko abantu babaho ku isi yose. Nshobora gukoresha ijwi ryanjye, uburebure bwanjye, ndetse n’akaboko gato k’amafaranga mfite kugira ngo ntange umuganda wo guhindura isi ahantu heza."

Uyu murage w'ubutwari n'urukundo Mutombo yasize, n’ubwo yagiye, uzahora ari isomo rikomeye ku rubyiruko rw’Abanyafurika n'abandi bashaka guhindura isi.

 Oct 2, 2024 - 09:28