Mfite icyizere ko kandidatire yanjye bazayemera ngashobora kwiyamamaza - Diane Rwigara wifuza kuba Perezida

Ku munsi wanyuma wo gutanga kandidatire ku bifuza kuba abakandida mu matora ya Perezida wa Repuburika n’Abadepite ategerejwe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, Shima Diane Rwigara, uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yatanze kandidatire ye ku mwanya wa Perezida, avuga ko n’ubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bataragera ku bwisanzure bakeneye hari impinduka nziza yabonye ubwo yakusanyaga ibikumwe, ibimuha icyizere ko kandidatire ye ishobora kuzakirwa bitandukanye no muri 2017.

kwamamaza

Ku biro bya komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, wari umunsi wa nyuma wo kwakira kandidature z’abifuza guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka.

Shima Diane Rwigara, ujya agaragaza ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu, wanigeze gushaka kwiyamamaza muri 2017 ariko bikaza kugaragara ko atari yujuje ibisabwa abakandida bigenga, yongeye gutanga Kandidatire yifuza kuba Perezida w’u Rwanda, maze nyuma yo gusuzuma ibisabwa aburamo 2, ariko Oda Gasinzigwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, amumara impungenge ko agifite iminsi yo kubishaka akabitanga.

Shima Diane Rwigara, agaragaza ko afite icyizere cyo kuzakirwa nk’umukandida wigenga, ndetse ko bitazamugendekera nko muri 2017.

Ati "mfite icyizere ko kandidatire yanjye bazayemera ngashobora kwiyamamaza kandi muri uko kwiyamamaza bikazagenda neza, ndizera ko uyu mwaka hazagaragara itandukaniro kandidatire yanjye bakayemera, ubu ndizera ko ibikurikira bizaba byiza bitazamera nka 2017".   

Ku birebana no kutavuga rumwe n’ubutegetsi, Shima Diane Rwigara, avuga ko n’ubwo kugeza ubu ubwisanzure batarabubona uko babyifuza, hari impinduka yabonye mu rugendo rwo gushaka ibyo yasabwaga.

Ati "nta bwisanzure bwinshi buhari bwo kugirango umuntu ashobore kwinjira mu bikorwa bya politike kubatavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda, ntabwo biba byoroshye uretse ko ngereranyije na 2017 nshakisha imikono byari ibintu bigoye cyane ariko uyu mwaka nasanze ubuyobozi butarigeze bushyiramo inzitizi nyinshi yego nta bibazo byaburaga ariko hari itandukaniro".

Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye tariki ya 17 uku kwezi kwa 5, gisize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yakiriye abagera ku 9 bifuza guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, barimo 7 bifuza guhatana nk’abakandida bigenga.

Ni mu gihe NEC itangaza ko izatangaza urutonde rwa burundu rw’abakandida bemewe tariki ya 14 mu kwezi kwa 6 naho ibikorwa byo kwiyamamaza bigatangira tariki ya 22 y’ukwezi kwa 6 uyu mwaka.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 31, 2024 - 07:44